Kuri uyu wa Gatanu taliki 03, Kamena, 2022 Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yatangiye ingendo zigamije kumva ibibazo by’abaturage. Ab’i Makamba bamubwiye ko bahangayikishijwe no kutagira amazi meza, amashanyarazi n’ibibazo by’ubutaka.
Abaturage babwiye Perezida Ndayishimiye ko ubukene bubamereye nabi kubera ko n’abagize amahirwe bakajya mu ishuri bakaba bafite imishinga, bafite ikibazo cy’uko iyo bayigejeje kuri Banki ziyanga.
Bavuze ko bibaca intege kandi bigatuma babura amahirwe yo gucuruza cyangwa gukora ibindi byabavana mu bukene.
Abaturage b’i Makamba babwiye Perezida w’u Burundi ko we n’abo bakorana bakomeza kuganira na za Banki z’ubucuruzi hakarebwa uko abakoze imishinga bajya begerwa bakerekwa uko yanonosorwa bityo bagahabwa inguzanyo.
Abandi babwiye Umukuru w’u Burundi ko mu mitumba( mu Kinyarwanda ni ku Mirenge) nta mashanyarazi bafite, nta mazi meza mu baturage kandi n’amasambu ni mato.
Ibi bituma abaturage bahorana indwara zituruka ku isuku nke ndetse no mu makimbirane aterwa n’ubuto bw’amasambu.
Babwiye Perezida Evariste Ndayishimiye ko bagira n’ikindi kibazo cy’uko nta bantu bazi amategeko baba hafi yabo ngo bajye babunga bitabaye ngombwa ko bajya mu nkiko cyangwa ngo bashyamirane bigere n’ubwo bicana.
Perezida yabahumurije…
Umukuru w’u Burundi yabwiye abatuye i Makamba ko muri iki gihe u Burundi buri gufata umurongo wa Politiki uhamye kandi ugamije iterambere rya bose.
Yabahaye urugero rw’uko byifashe mu rwego rw’ubutabera( mu Burundi babwita ubutungane) ababwira ko ‘hari abantu batoranyijwe’ ngo bajye bacyemura amakimbirane avuka hagati y’abaturage.
Ndayishimiye yabasabye gukomeza guharanira guteza imbere ubumwe hagati yabo kugira ngo hatagira ubateranya bagasubiranamo kandi basangiye igihugu.
Ab’i Makamba yabasabye guhinga bakeza kandi bagahinga kijyambere kugira ngo babone uko basagurira isoko ry’ahandi hatari i Makamba.
Yihanije abayobozi batita ku bibazo by’abaturage.
Ati: “ Umuyobozi wese unyumva yaba ari hano cyangwa ahandi mu gihugu, agomba kuzirikana ko ari ho kugira ngo akorere abaturage.”
Le Chef de l'État @GeneralNeva rassure la population de #Makamba que des changements positifs sont attendus et commencent à se manifester dans le secteur de la justice, parce que maintenant les chefs de juridictions ont été choisis parmi les magistrats intègres. pic.twitter.com/ptTFUhijB5
— RTNB (@RTNBurundi) June 3, 2022
Yabibukije ko amafaranga bahembwa ari imisoro itangwa n’abaturage.