Abarwanyi Bafunguye Gereza Nkuru Ya Burkina Faso

I Ouagadougou muri Burkina Faso haravugwa inkuru yakuye abantu impungege ku mutekano wabo y’uko hari abarwanyi batorokesheje imfungwa zari zifungiye muri gereza nkuru ya kiriya gihugu.

Umubare w’abatorotse umaze kumenyekana ni abantu 60 ariko Reuters ivuga ko umubare utangazwa ushobora kuba ari muto.

Ikindi ni uko nta mutwe w’abarwanyi urabyigamba.

Abarwanyi bafite intwaro ziremereye bagabye igitero kuri gereza iri mu Majyaruguru y’Umurwa mukuru Ouagadougou bafungura gereza y’aho abagororwa baratoroka.

- Advertisement -

Imodoka  basanze hafi aho bazihaye inkongi, ziragurumana.

Amakuru avuga ko bari bafite intwaro ziremereye zirimo imbunda za Kalashnikovs n’izindi za machine guns.

Burkina Faso ni igihugu kiri mu kaga giterwa n’abarwanyi bava muri Mali.

Mali iyi ni igihugu kinini cyane kandi gikora ku bihugu byinshi birimo na Burkina Faso.

Igitero cyo gufunguza ku ngufu bariya bafungwa cyakozwe hashize igihe gito abantu 11 biciwe mu Ntara za Dori na Gorgadji zihereye mu Majyaruguru ya Burkina Faso.

Muri Burkina Faso abaturage bararakaye kuko batishimiye ko Polisi n’ingabo batagishoboye kubarindira umutekano.

Bibaza uzabatabara bakamubura.

Muri iki gihugu haherutse no kuba coup d’etat. Hari muri Mutarama, 2022.

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru taliki 23, Mutarama, 2022 nibwo abasirikare bikoze bafunga Perezida wa Burkina Faso Roch Marc Christian Kaboré.

Perezida Wa Burkina Faso Yahiritswe Ku Butegetsi

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version