Abarwanyi bagera ku 110 bo mu mitwe yitwaje intwaro irimo FDLR/FOCA bamanitse amaboko, bishyikiriza Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC. Bari bafite imbunda 73.
Bishyikirije ingabo za Leta ku wa Mbere, mu gikorwa cyitabiriwe na Guverineri wa gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant Général Constant Ndima. Yari mu ruzinduko mu gice cya Masisi.
Lieutenant Général Ndima yavuze igihe cy’imishyikirano n’imitwe yitwaje intwaro cyarangiye, ko igisigaye ari ukuzana amahoro mu buryo bwose nk’uko Radio Okapi yabitangaje.
Ati “Abaturage bacu barambiwe ubugizi bwa nabi no gushimutwa mu ntara yacu. Kubera iyo mpamvu, mu rwego rw’ibihe bidasanzwe byashyizweho n’umukuru w’igihugu, intego yacu ni ukugarura amahoro. Naje muri Masisi gutangiza icyo gikorwa.”
“Umuntu wese uzemera gushyira intwaro hasi ku bushake azakirwa nk’inshuti. Ariko uzabirengaho azafatwa nk’umwanzi w’igihugu. Kandi hamwe namwe tuzashyira iherezo ku mutekano muke.”
Yasabye abaturage kurushaho gushyira hamwe, bakarandura imitwe yitwaje intwaro.
Abamanitse amaboko bahise bajyanwa mu mujyi wa Goma, mu rugendo rugamije kubasubiza mu buzima busanzwe.