Abasenateri Barashaka Kumenya Uko Ubworozi Bw’u Rwanda Bubungabunzwe

Abasenateri barashaka kumva uko MINAGRI ibungabunga ubworozi mu Rwanda.

Mu Nteko Ishinga amategeko, Umutwe wa Sena, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye ari kubwira Sena y’u Rwanda uko ubworozi buhagaze.

Ni mbere y’uko guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 20, Mutarama, Abasenateri bari butangire ingendo hirya no hino mu gihugu bareba uko uru rwego rw’ubukungu ruhagaze.

Mu byo Ndabamenye agomba gusobanura, harimo ishyirwa mu bikorwa ry’igenamigambi ry’Igihugu ryo guteza imbere ubworozi, ibikorwa bijyanye no kubona ibiryo by’amatungo n’ibindi

Abasenateri bakeneye kumenya uko iyo Minisiteri iri gushyira mu bikorwa gahunda y’u Rwanda yo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi no kureba imbogamizi zihari n’ingamba zo kuzikuraho.

Perezida wa Sena, Dr Kalinda François-Xavier, yavuze ko gusura abaturage biri mu murongo wo kumva ibibazo n’ibyifuzo byabo babasanze aho batuye.

Ati: “Intego yacu muri iki gikorwa ni ukumva abaturage tubasanze aho batuye, tukamenya uko bitabira ubworozi n’uko umusaruro uva mu bworozi ubafasha mu guhindura imibereho yabo ikarushaho kuba myiza. By’umwihariko Sena izamenya uko ibiryo by’amatungo biboneka, kuko iyo amatungo yitaweho aribwo atanga umusaruro uhagije, bigafasha abaturage kwihaza mu biribwa no gukemura ibibazo bafite.”

Ni mu rwego rwo  guhabwa amakuru kuri gahunda yo guteza imbere ubworozi, by’umwihariko ibikorwa bijyanye no kubona ibiryo by’amatungo bihagije, byujuje ubuziranenge kandi bihendutse n’ingamba zo kongera umusaruro.

Ubworozi ni rumwe mu nzego zifatiye runini Abanyarwanda ariko rufite uruhare ruto mu musaruro mbumbe w’igihugu rungana na 3%.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko 50% by’ingo zo mu Rwanda zorora hagamijwe inyama, amata n’amagi.

Muri izi ngo izoroye inka ni 28%, izoroye ihene ni 19%, ingurube ni 15%, inkoko ni 12%, mu gihe izoroye inkwavu ari 6%.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version