Kagame yashimye ‘Senegal’ Yatwaye AFCON

Perezida Kagame yari ahibereye.

Perezida Paul Kagame wari aho umukino urangiza amarushanwa y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu wabereye, yashimye ikipe ya Senegal yitwa les Lions de la Teranga kuba ari yo yacyegukanye  nyuma yo gutsinda Maroc yari yarakiriye iri rushanwa igitego kimwe k’ubusa.

Uyu mukino wabereye kuri Stade yitwa Prince Moulay Abdellah mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 18, Mutarama, 2026.

Kuri X, Kagame yanditse ati: “Ndabashimiye mbikuye ku mutima mwe Les Lions de la Teranga kuba mutwaye iki gikombe kandi rwose mwari mubikwiye. Biragaragaza ko mwagikiniye mufite kuzuzanya, kwihangana no gukina neza. Ndashima na Maroc uko yakinnye no kuba yarateguye neza imikino yo kugihatanira, abayitabiriye bakakirwa neza.”

Reba video y’incamake y’uko Perezida Kagame yitabiriye uyu mukino:

Igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyatsinzwe na Pape Gueye ku munota wa 93, nyuma yo kongeraho iminota 30 yo kwikiranura kuko amakipe yari yaguye miswi.

Senegal yegukanye igikombe cya Afurika ku nshuro ya kabiri nyuma y’icyo yegukanye mu mwaka wa 2021.

Igitaha kizakinwa mu mwaka wa  2027,  kikazakinirwa muri Afurika y’Uburasirazuba muri Tanzania, Kenya na Uganda.

Ijambo Teranga ryitirirwa Ikipe ya Senegal rivuga iki?

Teranga ni ijambo ryo mu rurimi gakondo rwa Senegal bita Wolof.

Rishingiye ku muco w’aho wo kwakirana ubwuzu abashyitsi, ukabazimanira hagataha bakwirahira.

Rikubiyemo byinshi birimo kwakira neza abakugana, ukagira ubuntu n’ubumuntu, ukubaha, ukagirana n’abandi ubufatanye kandi ugakomeza gukunda igihugu cyawe n’umuco wacyo.

Ni ijambo rikomeye muri Senegal ku buryo baryitiriye ikipe y’igihugu ndetse hari n’abita Senegal ngo ‘Pays de la Teranga’.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version