Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abashinwa Bamwe Ntibashishikajwe na Politiki Ibemerera ‘Kubyara Abana Batatu’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Abashinwa Bamwe Ntibashishikajwe na Politiki Ibemerera ‘Kubyara Abana Batatu’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 31 May 2021 2:35 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abategetsi b’u Bushinwa basanze bikwiye ko Politiki yo kubyara abana babiri ihinduka kugira ngo ikibazo cy’abasheshe benshi kiriya gihugu gifite cyabonerwa umuti urambye. Ubu imiryango y’Abashinwa yemerewe kubyara abana batatu.

Ikibazo cyaje kuba ingorabahizi ku bategetsi b’u Bushinwa nyuma y’ibarura ry’abaturage riherutse kwerekana ko Abashinwa basa n’abarekeye kubyara ahubwo abenshi bakayoboka ubucuruzi n’amashuri.

Muri 2016 nibwo u Bushinwa bwaheruka kuvugurura politiki yabwo yerekeye kuboneza imbyaro.

Icyo gihe ubutegetsi bw’i Beijing bwafashe umwanzuro wo kwemerera abaturage kubyara abana babiri.

Nabwo byari byamaze kuba ikibazo kuko abasore bari barabuze abakobwa bo gushyiranwa nabo.

Politiki yo kubyara umwana umwe yari yaratangijwe mu myaka irenga 40 ishize, ikaba yari igamije kuzamura ubukungu kuko abahungu bakora akazi k’ingufu kurusha abakobwa.

Mu nama y’abayobozi bakuru mu ishyaka riri  ku butegetsi bemeje ko gushyiraho iriya politiki ari ikintu kiza cyafasha igihugu kubona urubyiruko ruzabona imbaraga zizayifasha gukomeza kubaho mu gihe kiri imbere.

Kimwe mu bibazo u Bushinwa gifite n’uko umubare munini w’ababutuye ari abageze mu zabukuru.

Abashinwa kandi bafite ikibazo cy’uko ubuzima buhenze haba mu gihugu cyabo ndetse n’abatuye hanze yabwo nabo bavuga ko babaho bahendwa n’ubuzima.

Yabaye inkuru nziza ku baturage…

Ubwo byatangazwaga ko Leta yemeye ko Abashinwa bemerewe kubyara abana batatu, abaturage barikanze, babyakirana ibyishimo muri rusange n’ubwo hari abavuga ko bitazashishikaza Abashinwa cyane kuko ubu buhangayikishijwe no gukora bagaca ku Banyamerika mu bukungu.

N’ubwo ari amakuru meza ariko hari abasesengura bavuga ko umwana umwe nta kintu kinini bizahindura ku kibazo cy’urubyiruko ruke ruri mu Bushinwa.

Abashinwa muri rusange bamaze igihe kinini baramenyereye kuba mu miryango mito, aho  batungwa n’ibyo baruhiye kandi badafite za birantega zirimo no ‘kugira abana.’

Urubyiruko rwo rufite gahunda yo gukomeza kubyara umwana umwe ndetse hari n’abavuga ko batazigera bubaka urugo.

Ubushakashtsi buheruka gukorwa bwerekanye ko muri 2019 havutse abana miliyoni 12 mu gihe muri 2016 hari havutse abana miliyoni 18.

Igitutu cy’itangazamakuru…

Ibinyamakuru bikomeye mu Bushinwa nibyo byagize uruhare runini mu kuvuga ikibazo cy’uko ababutuye  bashaje, ko Leta yagombye kwicarira iki kibazo kuko nta h’ejo hazaza h’igihugu.

Ibinyamakuru nka People’s Daily, CCTV, Xinhua biri mu byahwituye Leta, ko ntaho igihugu kigana niba nta politiki zo kuvugurura politiki yo kuboneza imbyaro.

Aho bitangarijwe ko Leta yemereye abaturage kubyara abana batatu, biriya binyamakuru byatangaje inyandiko zerekana ibyishimo by’abaturage.

Ubu iyi politiki nshya niyo iri kuganirwaho ku rubuga nkoranyambaga ruhuza Abashinwa benshi rwitwa Sina Weibo.

Bamwe banditse bavuga ko iriya politiki idashyize mu gaciro kuko muri iki gihe nta muntu ufite umwanya wo kubyara, agaheka ndetse akita ku bana.

Kuri bo ikintu gihanganyikishije Abashinwa ni amajyambere, ibindi ubundi.

Bavuga ko ibihe u Bushinwa burimo abakiri bato bagomba gukora amasaha arimo n’ay’ikirenga ariko bakinjiza amafaranga menshi.

Ikindi ni uko abakobwa benshi bahitamo gukomeza amashuri batiriwe bajya mu byo kubaka urugo

Politiki yo kubyara umwana umwe yari yaratangiye gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 1979, intego ari ukugabanya ubwiyongere bw’abaturage.

TAGGED:AbabyeyiAbanaBushinwafeaturedLeta
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kabuga Félicien Agiye Gusubira Imbere Y’Abacamanza
Next Article Perezida Kagame Yakiriye Patriots BBC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Ambasaderi Wa Brésil Atanga Ikizere Ko Visit Rwanda Izagera Iwabo

Hari Umwuka Mubi Hagati Ya DRC Na Zambia

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kamonyi: Imodoka Itwara Abagenzi Yakoze Impanuka Ikomeye

Guinée Equatoriale Yahinduye Umurwa Wayo Mukuru 

Amerika Yarashe Rwagati Muri Venezuela 

Karongi: Abo Mu Nkambi Ya Kiziba Nabo Bamaganye Ingengabitekerezo Iba i Kinshasa

Kirehe-Ngoma: Koperative Yejeje Umuceri None Uri Gupfa Ubusa

You Might Also Like

Ubukungu

Gatsibo: Bizeye Kuzabona Amazi Yiyongera Kuyo Basanganywe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Amerika Irashaka ‘Kugura’ Greenland

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

2025: Umwaka Ikawa Y’u Rwanda Yarwinjirije Amadolari Menshi Kurusha Indi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abagore 30 Mu Bakomando Ba RCS Batojwe Gutabara Aho Rukomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?