Abashinwa Barashinjwa ‘Gucuruza’ Abakobwa Muri Zambia

Ikinyamakuru cyo muri Zambia kitwa News Diggers cyatangaje ko gifite amakuru yizewe y’uko hari bamwe mu Bashinwa baba i Lusaka babeshya abakobwa bo muri Aziya ko bagiye kubashakira akazi muri Zambia kandi baje kubashora mu busambanyi bakajya babakuraho icya cumi!

Ni amakuru yaciye igikuba mu bantu bamaze kumva ko hari Abashinwa n’Abanya Vietnam bazana abakobwa bavanye iwabo muri Zambia baje gukora uburaya hanyuma bakabakuraho ako urubyiruko rw’u Rwanda rwita akantu.

Kimwe mu bika byanditswe muri kiriya kinyamakuru kivuga ko hari Abashinwa n’Abanya Vietnam baza muri Zambia biyise abashoramari kandi mu by’ukuri bazanywe no gushakira abakobwa isoko.

Kigira kiti: “ Ibyo  twagezeho mu bucukumbizi bwacu byatweretse ko hari abaturage bo mu Bushinwa no muri Vietnam baza muri Zambia biyise abashoramari kandi mu by’ukuri bazanywe no kuhashaka abantu bazemera gukoresha uburaya abakobwa bo mu Bushinwa no muri Vietnam bakabaha amafaranga.”

- Advertisement -

Abanditsi b’iki kinyamakuru bongeraho ko hari n’abakobwa bo mu bindi bihugu nabo bazanwa muri buriya buraya.

Abakobwa bavanwa muri Aziya bakaza gukorerwa ibya mfura mbi muri Zambia

Hari umugore ukomoka muri Vietnam witwa Nguyn Thi Minh uherutse gutabwa muri yombi na Polisi akurikiranyweho buriya bucuruzi butemewe.

Umuvugizi wa Polisi ya Zambia witwa Ray Hamoonga ntiyigeze ahakana cyangwa ngo yemeze ariya makuru ariko yavuze ko ari ‘ikibazo kigikorwaho iperereza.’

Gucuruza abantu: Igikorwa kitabamo ubumuntu…

Umuhanzi Rugamba Cyrien yigeze kuririmba asaba ko Ikiremwamuntu cyubahwa kikarindwa akarengane.

Icyakora hari bamwe bavugwaho gufata abantu bamwe nk’amatungo bacuruza mu isoko. Inkuru icumbuye ya BBC iherutse gutangaza ko hari abantu bavana ‘abana bafite ubumuga’ muri Tanzania bakajya kubagurisha muri Kenya.

Gucuruza abantu ni igikorwa kitabamo ubumuntu namba!

Abo bana iyo bageze mu Ntara za Kenya bagurwa n’abantu bakajya babitwaza bajya kubasabisha amafaranga biyise ababyeyi babo cyangwa bene wabo ba hafi.

Hari n’abagura amagare y’abafite ubumuga kugira ngo abe ari yo aba bana bazajya bagendamo aho bazaba bagiye gusabiriza.

Filimi mbarankuru ya BBC yiswe  Forced to Beg: Tanzania’s Trafficked Kids, niyo yerekanye ubu bucuruzi bwa kinyamaswa.

Ifite iminota 46, ikaba yarateguwe n’Ishami rya BBC ryitwa BBC’s Africa Eye yasohotse ku wa Mbere taliki 27, Kamena, 2022.

Abanyamakuru bakoze uko bashoboye berekana ko hari abana benshi bafite ubumuga bakurwa muri Tanzania bakajyanwa muri Kenya mu miryango y’abantu baba bishyuye kugira ngo abo bana bazanwe bajye bashyirwa mu magare bajye gusabishwa amafaranga mu mijyi yo muri Kenya.

Abana iyo bagejejwe muri Kenya bategekwa kuzajya bajyanwa gusabiriza, bakabwirwa amafaranga bagomba kubona ku munsi, abatayujuje bagakoreshwa indi mirimo ya mfura mbi irimo no gusambanywa.

Iyo badasambanyijwe, bakorerwa irindi hohoterwa ririmo no guhozwa ku nkeke babwirwa ko ikiguzi cyabatanzweho kigomba kugaruzwa byanze bikunze.

Hari umwe mu babyeyi bagifite ubumuntu wo muri Kenya washinze ikigo kita kuri bamwe mu bana bavanywe muri buriya bucakara witwa Irene Wagema, ikigo cye kitwa Zabibu Centre.

Avuga ko amagare bariya bana bahabwa ngo bayagendereho hari amwe muri yo akodeshwa Sh 150 ku munsi.

Amafaranga yinjiye binyuze muri iryo sabiriza niyo akurwamo ayishyurwa iryo kodesha.

Abana bamwe mu bo yashoboye kuvana muri buriya bucuruzi bwa kinyamaswa, basubijwe imiryango y’iwabo muri Mwanza, muri Tanzania.

Muri Kenya bivugwa ko umwana wasabirije bikamuhira, ku munsi aba afite Sh 4,000.

Ayo rero niyo agabanywa n’abamushyize muri ubu bucuruzi.

Ku manywa arimo izuba ryinshi cyangwa ubukonje bwinshi, abo bana baba batanguranwa kugera ahantu hazwi ko hakunze guca abantu benshi kugira ngo babasabe barebe ko bakwesa umuhigo bagashyira ababatumye agatubutse.

Imbuga nkoranyambaga zabaye indobani y’abacuruza abakobwa…

Mu mwaka wa 2019, ikigo cy’ikoranabuhanga cyo muri Amerika kitwa Apple cyari kigiye gukura Facebook mu bubiko bwacyo ( App Store) kugira ngo abantu batazongera kuyikoresha nyuma y’uko byari bimaze kugaragara ko Facebook yabaye indobani nziza abagizi ba nabi bakoresha baroba abakobwa bo gucururiza mu Burasirazuba bwo Hagati.

Iby’uko Facebook yari igiye gukurwa ku isoko rya Apple byatangajwe n’Ikinyamakuru The Wall Street Journal(WSJ) nyuma y’amakuru yerekana iby’icuruzwa ry’abantu ryakorwaga n’abantu bakoresha Facebook muri Aziya n’ahandi ku isi yatangajwe na BBC.

The Wall Street Journal (The WSJ) yabonye kandi isesengura inyandiko yakuye mu bakozi ba Facebook zisobanura mu buryo burambuye uko abakozi bayo bahoraga bashakisha abantu bifuza abandi bo gucururiza mu Burasirazuba bwo Hagati.

Ijambo ‘Uburasirazuba bwo Hagati’ rikubiyemo amerekezo y’isi aherereyemo ibihugu bya Turikiya, Cyprus, Syria, Lebanon, Iraq, Iran, Israel, Jordan, Misiri, Sudani, Libya, Saudi Arabia, Kuwait, Yemen, Oman, Bahrain n’ibindi.

Mu iperereza, byagaragaye ko hari abakozi  ba Facebook bakoranaga n’abantu runaka bari hirya no hino bakababaza niba bifuza abakozi bo mu rugo kandi mu by’ukuri abo bitaga abakozi bo mu rugo barageraga muri biriya bihugu bagahindurwa indaya zicuruzwa ku nyungu z’abandi.

Ikinyamakuru WSJ kivuga ko n’ubwo hari zimwe muri paji za Facebook zikoreshwaga na bariya bantu zasibwe, ariko Facebook yagombye gushyiraho uburyo bukumira ko biba.

Hejuru y’ibi, ikibabaje ni uko bariya bagizi ba nabi bahitaga barema indi paji yo gukoreraho ariya mahano, kandi Facebook ikabihorera.

Facebook ishinjwa kurenza ingohe ibikorwa bibi harimo gucuruza abantu no kwica amatora

Umuvugizi wa Facebook yabwiye DailyMail.com ko bakoze uko bashoboye ngo bahagarike biriya bikorwa kandi ko ngo bongereye umubare w’abakozi bashinzwe kubikumira.

Email ye ivuga ko ‘ imikorere ya Facebook yemewe n’ibigo bikomeye n’Imiryango irimo n’uw’Abibumbye kandi ko itemerera abantu gukoresha ikoranabuhanga ngo banyunyuze imitsi y’abandi.’

WSJ yaje gusanga no kuri Instagram( iyi nayo ni serivisi ya Facebook) n’aho harakorerwaga buriya bucuruzi bw’abantu.

Yaba Facebook yaba na Instagram, amayeri yo kugurisha abantu ngo babe abacakara mu by’ubusambanyi ni amwe!

Nyuma  yo gukora umwirondoro wa buri muntu no gushyiraho ifoto ye, abakoraga buriya bucuruzi bemeranyije ku kirango kihariye( hashtag) cyabamenyeshaga ko runaka azaba umucakara mu by’ubusambanyi( sex slaves).

Ikindi kiri muri ibi ni uko hari ibihugu bimwe birimo abakobwa cyangwa abahungu batize ngo bamenye neza ibikubiye mu magambo acishwa ku mbuga nkoranyambaga, bityo ikibazo cy’ururimi kikaba  ikiraro kibaganisha ku bibazo.

N’ubwo inzego z’ubugenzacyaha na Polisi mpuzamahanga hari ubwo bagaruza abo bakobwa ariko ibyiza ni ukurinda ko iryo curuzwa ribaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version