Igikomangoma Charles Yakiriye Amafaranga Yo Mu Muryango Wa Osama Bin Laden-Raporo

Abavandimwe ba Osama Bin Laden bavukana kwa Sewabo bigeze guha igikomangoma cy’u Bwongereza Charles Miliyoni £ 1 nk’uko ikinyamakuru The Sunday Times kibyemeza.

Hari mu mwaka wa 2013 nyuma y’imyaka ibiri umuyobozi wa Al Qaida witwa Osama Bin Laden yiciwe mu gitero cy’Abakomando b’Amerika bamutsinze muri Pakistan ahitwa Abbottabad.

Ariya mafaranga arengaho gato Miliyari Frw 1 uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda, yashyizwe mu kigega gifasha abatishoboye cy’igikomangoma Charles yise The Prince of Wales’s Charitable Fund (PWCF).

Ubuvugizi bw’iki kigega bwabwiye BBC ko ariya mafaranga nta kindi yakoreshejwe cyangwa ngo abe hari ikindi cyari kibyihishe inyuma atari ugukoreshwa mu gufasha abagenerwabikorwa kiriya kigega cyashyiriweho.

- Advertisement -

Ya raporo ivuga ko ariya mafaranga yatanzwe na Bakr Bin Laden na murumuna we witwa Shafiq Bin Laden ndetse ngo aba bombi bahuriye n’abakozi b’Ikigega cy’igikomangoma Charles  ahitwa Clarence House.

The Sunday Times ivuga ko hari abajyanama b’igikomangoma Charles bari bamubujije gufata ariya mafaranga ariko aranga arayafata.

Ibi ni byo kiriya kinyamakuru cyemeza ko cyabwiwe n’abantu benshi bazi uko byagenze muri kiriya gihe.

Ku rundi ruhande ariko, umuyobozi w’Ikigega cy’Igikomangoma Charles witwa  Sir Ian Cheshire, yabwiye The Sunday Times ko igikomangoma Charles yemeye ariya mafaranga abizi neza ko azamugeraho binyuze mu nzira ziteganyijwe mu mirongo igenga imikorere yacyo.

Sir Ian avuga ko mbere y’uko bakira ariya mafaranga babanje kubaza abantu batandukanye barimo n’abakora muri Guverinoma kugira ngo hatazagira uvuga ko ibyo bakoze atari abizi.

Ndetse ngo n’abakora mu Biro bishinzwe ububanyi n’amahanga, Foreign Office, bari babizi.

Icyaha ni gatozi!

Hari bamwe mu bakorana bya hafi n’Ikigega cy’igikomangoma Charles bavuga ko mu myumvire y’abakora muri kiriya kigega harimo  ko ‘icyaha ari gatozi.’

Ntibumva impamvu yatuma banga amafaranga atanzwe n’abantu bafite icyo bapfana na Osama Bin Laden bakayanga kubera iyo mpamvu gusa.

Ibi kandi birumvikana.

Icyakora, ku rundi ruhande,  hari abibaza niba igikomangoma Charles mbere yo kwakira ariya mafaranga yarabanje gutekereza ko aturutse mu bo mu muryango wa hafi wa Osama Bin Laden bityo akabanza kubitekerezaho, cyangwa niba yarahise ayemera yibwira ko bitazigera bijya ku mugaragaro.

Osama Bin Laden

Ngo yagombye kuba yarakenze, akibuka ko umunsi byamenyekanye bizateza sakwe sakwe, bigatuma abantu babisuzumira hafi, bibaza aho uwo mubano ushingiye.

Abibaza iby’uwo mubano bavuga ko igikomangoma Charles yagombaga kubanza gutekereza kabiri mbere yo kwakira ariya mafaranga akibuka ko mu Bwongereza buri wese aba afite uzamubaza ibyo akora cyangwa yakoze.

Ubusanzwe abayobozi bakuru mu Bwongereza  bahora ku gitutu cy’abagize Inteko ishinga amategeko n’abanyamakuru bababaza ibyo babona bidakorwa mu nyungu z’abaturage.

Birumvikana kandi kubera ko kugira ngo bajyeho babanza gutorwa n’abaturage.

Ab’ibwami bo buri gihe bagomba kuzikana ko icyo bakora cyangwa bavuga cyose kiba kigomba gukomeza guhesha ikuzo ubwami bw’u Bwongereza, bakirinda icyabusiga icyasha icyo ari cyo cyose.

N’ubwo mu mategeko icyaha ari gatozi, Abongereza bazi neza uko byagendekeye inshuti zabo z’Abanyamerika ubwo bagabwagaho ibitero n’abakora iterabwoba batojwe kandi baterwa inkunga na Osama Bin Laden.

Ni ibitero by’indege byagabwe i New York n’i Washington hari taliki 11, Nzeri, 2001.

Haguye abantu 3000  barimo Abongereza 67.

Hejuru y’ibi kandi hari amakuru avuga ko bariya bagabo bahaye igikomangoma Charles amafaranga bari basanzwe bakorana na Bin Laden ndetse guhera kera mu mwaka wa 1994 ubwo yabaga muri Arabie Saoudite no muri Sudani.

Nyuma y’ibitero by’abarwanyi na Al Qaïda muri Amerika, iki gihugu cyategekwaga na George W.Bush cyahise kijya mu ntambara yabaye iya mbere cyamaze mo igihe kirekire.

Soma ibintu bikomeye byaranze intambara y’Amerika muri Afghanistan:

Amatariki Y’Ingenzi Yaranze Intambara Y’Amerika Muri Afghanistan Yaraye Irangiye

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version