Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abashinwa Bubaka Mu Buryo Budasanzwe, Iwabo Bikaba Akataraboneka!
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ikoranabuhanga

Abashinwa Bubaka Mu Buryo Budasanzwe, Iwabo Bikaba Akataraboneka!

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 April 2021 8:02 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kimwe mu bintu Abashinwa bazwiho ni ukubaka ibintu bitangaje haba mu bwiza, mu gukomera no buhanga bwubakanwa. Si inzu gusa bubaka ahubwo bubaka n’ibiraro bikomeye kandi byubakanywe ubuhanga butangaza benshi.

Ikintu cya mbere mu mateka yabo bubatse n’ubu kikaba kigitangaza abagisura ni urukuta bubatse kera rwabuzaga abanzi babo kubagabaho ibitero.

Rwitwa Great Wall of China.

Rwubatswe mu byiciro ariko ahanini rwubatse hagati y’umwaka wa 220 kugeza mu wa 206 mbere ya Yezu Kristu.  Hari ku ngoma y’umwami Qin Shi Huang. Ibi byaje gusenyuka kubera ikirere ni ukuvuga imiyaga n’imvura.

Igice kikiriho kandi gisurwa cyane ni icyubatswe mu bihe by’abami b’uruhererekane bari bagize ikitwa Ming Dyanasty yategetse guhera muri 1368 kugeza muri 1644.

Turebye muri iki gihe, nabwo usanga Abashinwa ari abubatsi badasanzwe.

Baherutse kuzuza ibiraro bikozwe nka etaje kandi bifite amakorosi k’uburyo hari abibaza niba umuntu yabikoresha akagera iyo ajya atayobye!

Kimwe muri byo ni ikitwa Ruyi Bridge gihuza uduce turi mu misozi yo mu Ntara ya Zhejiang hejuru y’ikibaya cya Shenxianju.

Ni ikiraro gifite uburebure bwa metero ijana. N’ubwo ari ikiraro kimwe, ariko gifite ibindi biraro bitatu bishamikiyeho kandi binyuranyuranyemo.

Bitandukanywa n’ibirahure bibitwikiriye k’uburyo umuntu abyambuka adafite igihunga cy’uko yabirinduka akagwa mu manga cyane cyane ko ubigenderaho aba areba hasi, ikuzimu, muri kiriya kibaya.

Ubwo amafoto yacyo yatangiraga gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, hari bavuze ko ikiraro nka kiriya kidashobora kubaho.

Uvuye hasi mu gikombe ukagera aho ikiraro kiri hari metero z’ubutumburuke 140.

Ni ikiraro cyatumye umwe mu bahanga ba NASA uri muri laboratwari iri mu kirere yitwa International Space Station agira ati: “ Mbega ikiraro kiza kandi gikoranye ubuhanga? Ushobora gukeka ko atari cyo nyakuri ari ni cyo rwose.”

Umuhanga wakoze igishushanyo mbonera cya kiriya kiraro yitwa He Yunchang,akaba ari nawe wakoze igishushanyo mbonera cya Stade y’Abashinwa yakiriwemo imikino Olympique yabaye muri 2008.

Ni stade ya mbere ku isi yari ikoranye ubuhanga, haba mu myubakirwe no mu ikoranabuhanga.

Yibatswe nk’uko icyari cy’inyoni yitwa Isandi kiba kiba cyubatswe.

Tugarutse kuri cya kiraro, twababwira ko ubwiza n’ubuhanga cyubakanywe, bwatumye guhera muri Nzeri, 2020 kimaze gusurwa n’abantu 200 000.

Amafoto y’ibiraro by’Abashinwa:

Bisa n’aho nta hantu Abashinwa batashyira ikiraro
Abantu bagira ubwoba bashobora kugorwa no kwambuka ibiraro nk’ibi
Kubera ko igihugu cyabo gifite imisoni myinshi kandi ihuza Intara hafi ya zose, Abashinwa bubaka ibiraro biyihuza aho kuyisenya ngo bayishyiremo imihanda.
Igishoboka cyose baragikora kugira ngo bahuze ibice by’igihugu cyabo.
Iki kiraro hari bamwe baketse ko kitabaho

Stade bubatse ikakirirwamo imikino Olympique nayo yasigaye mu mateka:

Iyi Stade iratangaje haba mu myubakire no mu ikoranabuhanga.

Abashinwa kandi baherutse gukora icyuma gitanga ubushyuhe bw’izuba. Bakise Izuba ryakozwe na muntu. Bamwe bavuga ko ubushyuhe buri muri kiriya cyuma buruta ububa mu izuba ricanira abeza n’ababi.

Ngiyo imashini ifite ubushyuhe bivugwa ko buruta uba mu izuba risanzwe

TAGGED:BushinwafeaturedIkiraroUrukuta
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu Rwanda Hagiye Gushingwa Uruganda Rwa Tingatinga na Torotoro
Next Article Gufata Ibipimo Mu Majyepfo Biri Gutuma Tubona Benshi Banduye-Dr Nsanzimana
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

‎Gasabo: Bafatanywe Ibilo 31 By’Urumogi Byavaga i Kirehe Bijya i Muhanga

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?