Kimwe mu bintu Abashinwa bazwiho ni ukubaka ibintu bitangaje haba mu bwiza, mu gukomera no buhanga bwubakanwa. Si inzu gusa bubaka ahubwo bubaka n’ibiraro bikomeye kandi byubakanywe ubuhanga butangaza benshi.
Ikintu cya mbere mu mateka yabo bubatse n’ubu kikaba kigitangaza abagisura ni urukuta bubatse kera rwabuzaga abanzi babo kubagabaho ibitero.
Rwitwa Great Wall of China.
Rwubatswe mu byiciro ariko ahanini rwubatse hagati y’umwaka wa 220 kugeza mu wa 206 mbere ya Yezu Kristu. Hari ku ngoma y’umwami Qin Shi Huang. Ibi byaje gusenyuka kubera ikirere ni ukuvuga imiyaga n’imvura.
Igice kikiriho kandi gisurwa cyane ni icyubatswe mu bihe by’abami b’uruhererekane bari bagize ikitwa Ming Dyanasty yategetse guhera muri 1368 kugeza muri 1644.
Turebye muri iki gihe, nabwo usanga Abashinwa ari abubatsi badasanzwe.
Baherutse kuzuza ibiraro bikozwe nka etaje kandi bifite amakorosi k’uburyo hari abibaza niba umuntu yabikoresha akagera iyo ajya atayobye!
Kimwe muri byo ni ikitwa Ruyi Bridge gihuza uduce turi mu misozi yo mu Ntara ya Zhejiang hejuru y’ikibaya cya Shenxianju.
Ni ikiraro gifite uburebure bwa metero ijana. N’ubwo ari ikiraro kimwe, ariko gifite ibindi biraro bitatu bishamikiyeho kandi binyuranyuranyemo.
Bitandukanywa n’ibirahure bibitwikiriye k’uburyo umuntu abyambuka adafite igihunga cy’uko yabirinduka akagwa mu manga cyane cyane ko ubigenderaho aba areba hasi, ikuzimu, muri kiriya kibaya.
Ubwo amafoto yacyo yatangiraga gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, hari bavuze ko ikiraro nka kiriya kidashobora kubaho.
Uvuye hasi mu gikombe ukagera aho ikiraro kiri hari metero z’ubutumburuke 140.
Ni ikiraro cyatumye umwe mu bahanga ba NASA uri muri laboratwari iri mu kirere yitwa International Space Station agira ati: “ Mbega ikiraro kiza kandi gikoranye ubuhanga? Ushobora gukeka ko atari cyo nyakuri ari ni cyo rwose.”
Umuhanga wakoze igishushanyo mbonera cya kiriya kiraro yitwa He Yunchang,akaba ari nawe wakoze igishushanyo mbonera cya Stade y’Abashinwa yakiriwemo imikino Olympique yabaye muri 2008.
Ni stade ya mbere ku isi yari ikoranye ubuhanga, haba mu myubakirwe no mu ikoranabuhanga.
Yibatswe nk’uko icyari cy’inyoni yitwa Isandi kiba kiba cyubatswe.
Tugarutse kuri cya kiraro, twababwira ko ubwiza n’ubuhanga cyubakanywe, bwatumye guhera muri Nzeri, 2020 kimaze gusurwa n’abantu 200 000.
Amafoto y’ibiraro by’Abashinwa:
Stade bubatse ikakirirwamo imikino Olympique nayo yasigaye mu mateka:
Abashinwa kandi baherutse gukora icyuma gitanga ubushyuhe bw’izuba. Bakise Izuba ryakozwe na muntu. Bamwe bavuga ko ubushyuhe buri muri kiriya cyuma buruta ububa mu izuba ricanira abeza n’ababi.