Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abashinwa Icyenda Biciwe Ku Kirombe Cy’Amabuye Y’Agaciro
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Abashinwa Icyenda Biciwe Ku Kirombe Cy’Amabuye Y’Agaciro

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 March 2023 5:01 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, abantu bataramenyekana mu buryo bweruye bagabye igitero ku kirombe cy’amabuye y’agaciro kiri muri Centrafrique gihitana Abashinwa icyenda, abandi babiri barakomereka.

Harahwihwiswa ko abarwanyi bo muri Wagner ari bo bagabye kiriya gitero.

Byabereye ahitwa Ouaka.

Maire w’iyi Perefegitura witwa Abel Matchipata niwe wabitangaje.

Imirambo y’abahitanywe na kiriya gitero yajyanywe ku bitaro byitwa l’hôpital de l’Amitié iri mu Murwa mukuru, Bangui.

Ambasaderi w’u Bushinwa muri Repubulika ya Centrafrique witwa Li Qinfeng ndetse na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga ya Centrafrique Sylvie Baïpo Temon bagiye gusura abakomerekeye muri icyo gitero no kwifatanya n’abakiburiwemo ababo.

Ubuyobozi bw’u Bushinwa nabwo bwatangaje ibya buriya bwicanyi, buvuga ko bwababajwe nabyo.

Nta makuru aratangazwa ku mikorerwe ya kiriya gitero.

N’ubwo nta makuru arambuye aratangazwa ku bantu bagabye kiriya gitero, biravugwa ko abarwanyi bo muri Wagner ari bo bakigabye.

Ibi bibaye  mu gihe Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping afite urugendo mu Burusiya ngo aganire na mugenzi we Vladmir Putin.

Ku rundi ruhande, hari andi makuru ashinja ihuriro ry’abwanyi b’abaturage ba Repubulika ya Centrafrique bahuriye mu kitwa la Coalition des Patriotes pour le Changément (CPC).

Iri huriro ryashinzwe mu mwaka  wa 2020, hari mu Ukuboza.

Intego y’uyu mutwe yari iyo guhirika y’ubutegetsi bwa Perezida  Faustin-Archange Touadéra.

TAGGED:AbashinwaCentrafriqueIgiteroPerezidaUbwicanyi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amakipe Ya Polisi Zo Mu Karere Yageze I Kigali
Next Article Igiswayile Cyatangiye Kwigishwa Mu Burusiya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC Ntishaka Ubuhuza Bwa Thabo Mbeki 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbukungu

Angola Igiye Kujya Itunganya Diyama Yose Icukura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Bukavu: Abantu Bahiriye Mu Nzu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Uburundi Bugiye Kubaka Gariyamoshi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?