Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibihugu 10 Bifite Amateka Ya Kera Kurusha Ibindi Ku Isi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ibihugu 10 Bifite Amateka Ya Kera Kurusha Ibindi Ku Isi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 February 2024 4:41 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Amateka ni ibyo muntu yakoze mu gihe cyahise, byanditswe ngo abantu bazabisome cyangwa abandi bazabyumvane ababibonye babibariremo inkuru. Muri make amateka ni imibereho ya muntu mu gihe cyahise n’amasomo abirimo.

Mu magambo avunaguye, kuko amateka ari maremare cyane, hari ibihugu 10 twasanze ari ibya kera kurusha ibindi ku isi.

Reka duhere kuri Portugal. Nicyo gihugu cya mbere cya kera mu Burayi bw’ubu.

Iki gihugu kiri mu Burasirazuba bw’Uburayi ni kimwe mu byahozeho kera k’uburyo bamwe bavuga ko ari cyo gihugu wavuga ko ari icya cyera kurusha ibindi mu Burayi.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Igihugu cya kabiri kivugwaho kuba icya kera kurusha ibindi ku isi ni Ethiopia.

Ibisigaratongo byataburuwe n’abahanga byerekana ko iki gihugu cyatuwe n’abantu mu myaka miliyoni nyinshi yatambutse.

Ahandi iki gihugu kigirira umwihariko ni uko kiri mu bihugu by’Afurika n’ahandi ku isi bitigeze bikolonizwa.

Ubuhinde nabwo ni ubwa kera cyane.

Iki gihugu kiri mu bihugu bifite ubuso bugari kurusha ibindi ku isi.

- Advertisement -

Abanyamateka bavuga ko Ubuhinde bwashinzwe n’abo bitaga Vedic babayeho mu mwaka wa 1500 Mbere y’Igihe Cyacu.

Bwategetswe n’abami benshi mu bihe bitandukanye.

San Marino ni igihugu gito. Nacyo kiri mu bihugu byabayeho kera kurusha ibindi.

Bivugwa kugira ngo kibeho byagizwemo uruhare n’itegeko nshinga ryashyizweho mu mwaka wa 1600 Mu Gihe Cyacu.

Iki gihugu gikikijwe n’Ubutaliyani.

Ubugereki ni ubwa kera koko.

Ubugereki

Buzwiho kugira abahanga ba kera baremye ibitekerezo bikomeye Isi yagendeyeho mu miyoborere na siyansi kugeza n’ubu.

Iby’imana z’Abagereki bizwi n’abageze mu mashuri bakiga amateka y’isi.

Turebe n’Ubuyapani. Iki gihugu kigizwe n’ibirwa byinshi nacyo si icy’ejo.

Amateka yabwo avuga ko uwabushinze witwaga Amaterasu yari umwana w’imana waje uvuye mu ijuru mu mwaka wa 660 Mbere y’Igihe Cyacu.

N’ubwo ibi ari ibitekerezo, birumvikanisha ko Ubuyapani nabwo ari ubwa kera cyane.

Armenia nayo ni iya kera kuko abahanga bavuga ko yashinzwe mu mwaka wa 782 Mbere y’Igihe Cyacu.

Zimwe mu nyubako za Armenia za kera

Iyo urebye uko iki gihugu cyatuwe usanga hari ubuvumo abantu bari bagituye bacukuye mu rutare kandi ngo ibyo babikoze mu mwaka wa 90,000 Mbere y’Igihe Cyacu.

Misiri ntiwabura kuyishyira ku rutonde rw’ibihugu byatuwe n’abantu kera cyane.

Misiri ya kera

Imibereho y’Abanyamisiri yatangiye mu kinyagihumbi cya gatandatu Mbere y’Igihe Cyacu.

Ni ikimenyimenyi inyandiko Abanyamisiri bavumbuye yakoreshaga inyuguti zishushe nk’udusumari( cuneiform writing) ni iya kabiri ku isi mu zatanze izindi kubaho.

Ubufaransa nabwo abanyamateka bavuga ko ari ubwa kera mu bihugu byinshi by’isi no mu Burayi bw’umwihariko.

Bwatangiye kuba Ubufaransa abantu bazi muri iki gihe ubwo bwategekwaga na Charlemagne nyuma y’isenyuka ry’Ubwami bw’abami bw’Abaromani bitaga Holy Roman Empire.

Charlemagne

Ubufaransa bwa hambere cyane bwari bugabanijemo ibice bitatu.

Uretse Ubuhinde, ikindi gihugu cya kera kurusha ibindi muri Aziya ni Iran.

Abanyamateka bavuga ko iki gihugu cyatangiye kubaho mu mwaka wa 550 mbere y’igihe cyacu.

Bwategekwaga n’abo bitaga Achaemenid.

Nyuma Iran yaje kwitwa Persia ntibyarangirira aho kuko mu mwaka wa 1930 nibwo yaje kwitwa Iran nk’uko tuyizi ubu.

 

TAGGED:IbihuguKeraMisiri
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umunya Israel Yatwaye Agace Ka Muhanga- Kibeho
Next Article Ese ‘Kera Kabaye’ Abimukira Bo Mu Bwongereza Baba Bagiye Kuzanwa Mu Rwanda?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hatangajwe Ifoto Yemewe Ya Papa Lewo XIV

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

Burundi: Umudepite Yakubiswe

Menya Aho Amerika Igeze Umushinga Wo Guhuza u Rwanda Na DRC

Chris Brown Afungiye Gukubita Umuntu Icupa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Uganda: Undi Murinzi Wa Bobi Wine Yashimuswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Uganda: Abaturage Bagiye Guhabwa Irangamuntu Nshya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu mahanga

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?