Ubuyobozi bwa gisirikare bwa M23 bweretse itangazamakuru abasirikare uyu mutwe uvuga ko uherutse gufatira ku rugamba barimo n’ufite ipeti rya Lt Col. Uyu ni Lt Col Assani Kimonkola Adrien.
We na bagenzi bari basanzwe bakorera ibikorwa bya gisirikare muri batayo y’ingabo zishinzwe ibikorwa byihariye( special force) ya 213 ikorera muri Brigade ya 21.
We na bagenzi be bafashwe Taliki 20, Ugushyingo, 2022
Igikorwa cyo kwerekana abo basirikare ba Leta ya Congo cyayobowe na Col Alfred ari kumwe n’Umuvugizi wa gisirikare wa M23, Major Willy Ngoma.
Aba basirikare umunani bari bari kumwe n’umupolisi umwe.
Boherejwe muri Rutshuru guhangana na M23.
Muri bo harimo abahisemo kwishyikiriza M23 n’abandi bafatiwe ku rugamba.
Umusirikare Lt Col Assani yavuze ko iby’uko ingabo za Leta ya Congo zikorana n’imitwe irimo FDLR ari ukuri.
Avuga ko impande zombi zikorana mu bijyanye no guhana amakuru y’ubutasi no kohereza iyo mitwe mu mirongo y’imbere mu guhangana na M23.
Sous Lieutenant Bahati Jules wiyunze ku mutwe wa M23 avuga ko yavuye mu ngabo za Leta abitewe n’ibikorwa by’ubunyamaswa bikorwa n’ingabo za DRC bikegekwa kuri M23.
Ati: “Ingabo za Leta zifatanya n’imitwe ya FDLR, Mai-Mai, babaha intwaro, barica abantu bakabyegeka kuri M23.”
Avuga ko hari n’abandi basirikare ba FARDC bashaka kujya ku ruhande rwa M23 ariko bikanga kubera ko uwo bamenye ko abifite mu mutwe bahita bamwica cyangwa agafungwa.
Ku ruhande rwa M23, ubuvugizi bwayo buvuga ko abayishinja kwica abaturage nta kindi baba bagamije uretse kuyisiga icyasha.
Major Willy Ngoma ushinzwe ubuvugizi bw’uyu mutwe avuga ko inshingano zayo ari ukuzana impinduka zigamije iterambere ry’abaturage bose ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo,
Amakuru kandi avuga ko mu basirikare ba DRC biyunze na M23 harimo n’ufite ipeti rya Colonel witwa Colonel Maheshe Byamungu.