Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abasirikare 8 Ba DRC Bo Muri ‘Special Force’ Barimo Lt Col Bafashwe Na M23
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Abasirikare 8 Ba DRC Bo Muri ‘Special Force’ Barimo Lt Col Bafashwe Na M23

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 December 2022 6:19 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubuyobozi bwa gisirikare bwa M23 bweretse itangazamakuru abasirikare uyu mutwe uvuga ko uherutse gufatira ku rugamba barimo n’ufite ipeti rya Lt Col. Uyu ni Lt Col Assani Kimonkola Adrien.

We na bagenzi bari basanzwe  bakorera ibikorwa bya gisirikare muri batayo y’ingabo zishinzwe ibikorwa byihariye( special force) ya 213 ikorera muri Brigade ya 21.

We na bagenzi be bafashwe Taliki 20, Ugushyingo, 2022

Igikorwa cyo kwerekana abo basirikare ba Leta ya Congo cyayobowe na Col Alfred ari kumwe n’Umuvugizi wa gisirikare wa M23, Major Willy Ngoma.

Aba basirikare umunani bari bari kumwe n’umupolisi umwe.

Boherejwe muri Rutshuru guhangana na M23.

Muri bo harimo abahisemo kwishyikiriza M23 n’abandi bafatiwe ku rugamba.

Umusirikare Lt Col Assani yavuze ko iby’uko   ingabo za Leta ya Congo zikorana n’imitwe irimo FDLR ari ukuri.

Avuga ko impande zombi zikorana  mu bijyanye no guhana amakuru y’ubutasi no kohereza iyo mitwe mu mirongo y’imbere mu guhangana na M23.

Sous Lieutenant Bahati Jules wiyunze ku mutwe wa M23 avuga ko yavuye mu ngabo za Leta abitewe n’ibikorwa by’ubunyamaswa bikorwa n’ingabo za DRC bikegekwa kuri M23.

Ati: “Ingabo za Leta zifatanya n’imitwe ya FDLR, Mai-Mai, babaha intwaro, barica abantu bakabyegeka kuri M23.”

Avuga ko hari n’abandi basirikare ba FARDC bashaka kujya ku ruhande rwa M23 ariko bikanga kubera ko uwo bamenye ko abifite mu mutwe bahita bamwica cyangwa agafungwa.

Ku ruhande rwa M23, ubuvugizi bwayo buvuga ko abayishinja kwica abaturage nta kindi baba bagamije uretse kuyisiga icyasha.

Major Willy Ngoma ushinzwe ubuvugizi bw’uyu mutwe avuga ko inshingano zayo ari ukuzana impinduka zigamije iterambere ry’abaturage bose ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo,

Amakuru kandi avuga ko mu basirikare ba DRC biyunze na M23 harimo n’ufite ipeti rya Colonel witwa Colonel Maheshe Byamungu.

TAGGED:AbasirikareDRCfeaturedIngaboInyeshyambaM23Ngoma
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubuzima Bwiza Ni Uburenganzira Bwa Buri Wese- Perezida Kagame
Next Article Kicukiro: Hafashwe Litiro 820 Z’Ibikomoka Kuri Petelori Zacuruzwaga Magendu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Sassou Nguesso Ari i Kinshasa Mu Bukwe Bw’Umukobwa Wa Tshisekedi

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ibibera Muri DRC Bitugiraho Ingaruka Mu Buryo Bwinshi- Amb. Ngoga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUmutekano

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?