Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yatangaje ko abasirikare batatu bari mu butumwa bwo kurwanya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado biciwe mu gico batezwe, abandi batandatu barakomereka.
Icyo gico bagitezwe ku wa 3, Gicurasi, 2025 mu Ntara ya Cabo Delgado, mu ishyamba ry’inzitane riri ahitwa Katupa.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yemereje bagenzi bacu ba IGIHE ayo makuru agira ati:” “Ni byo, byabaye ku wa 3 Gicurasi mu ishyamba rya Katupa. Byabaye abasirikare bari mu kazi, batatu bagwa muri icyo gico, abandi batandatu barakomereka, ariko bari gukira. Ku mwanzi byabaye bibi cyane.”
Mu myaka ine ishize u Rwanda rwahoreje ingabo na Polisi muri Mozambique kurwanya ibyihebe byo mu mutwe wa Al Sunnah wa Jama’ah kandi kuva icyo gihe abari abayobozi babyo benshi barishwe.
Uwari umuyobozi mukuru wabyo, yishwe mu gico simusiga cy’ingabo z’u Rwanda ku wa 16, Kanama, 2023.
Ubu abayobozi b’uyu mutwe, bose ni bashya kuko abari basanzweho bapfuye.
Ibikorwa by’Inzego z’umutekano z’u Rwanda muri Mozambique ubu biyobowe na Gen Maj Emmy Ruvusha.
Yungirijwe na Brig Gen Just Majyambere, ushinzwe ibikorwa by’urugamba, mu gihe Abapolisi b’u Rwanda bayobowe na CP William Kayitare wungirijwe na ACP Francis Muheto.