Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abasirikare Baturuka Mu Bihugu 11 By’Afurika Barangirije Amasomo Mu Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abasirikare Baturuka Mu Bihugu 11 By’Afurika Barangirije Amasomo Mu Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 June 2022 9:04 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abasirikare bakuru 48 baturutse mu bihugu bitandukanye (Senior Command and Staff) baraye bahawe impamyabumenyi nyuma y’amasomo mu bya gisirikare bari bamazemo umwaka. 29 muri ni Abanyarwanda mu ngabo z’u Rwanda, Abapolisi  b’u Rwanda babiri n’abasirikare 17 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Bavuga ko mu gihe cy’umwaka bari bamaze biga bungutse byinshi birimo no kumenya kuyobora ingabo ku rugamba kandi zikaba ari ingabo zirwanira mu ngeri zitandukanye haba ku butaka, mu mazi cyangwa mu kirere.

Intego yabo bose ngo ni ugukomeza guharanira ko umuturage atekana

Harimo n’abapolisi babiri ba Polisi y’u Rwanda

Amasomo barangije, ari ku rwego rwa Kaminuza ku cyiciro cya gatatu.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira wari umushyitsi mukuru,  yasabye abasirikare bakuru barangije ariya amasomo mu ishuri rikuru rya Gisirikari, Rwanda Defence Force Command and Staff College riherereye i Nyakinama kuyabyaza umusaruro barushaho gucunga umutekano w’abaturage.

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira wari umushyitsi mukuru

Yabasabye gukomeza gucunga umutekano w’abaturage babyaza umusaruro aya masomo bahawe.

Muri uyu muhango hahembwe abasirikare batatu bitwaye neza kurusha abandi mu byiciro bitandukanye bijyanye by’umutekano.

Umwe mu banyeshuri b’abanyamahanga wahawe iriya mpamyabumenyi witwa Maj Bervyn Gondwe akaba asanzwe ari uwo mu ngabo za Zambia zirwanira mu kirere yavuze ko afite gahunda yo gukomeza kunguka ubumenyi abinyujije ku mubano yagiranye na bagenzi be bamaze umwaka bigana.

Kurangiza ariya amasomo byahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 ishuri rikuru rya Gisirikari, Rwanda Defence Force Command and Staff College rimaze rishinzwe.

- Advertisement -
TAGGED:AbasirikarefeaturedIngaboIshuriKaminuzaMurasiraRDF
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwamagana: Abarema Isoko Ry’Imbuto Ry’i Gishari Ntibazongera Kunywa Amazi Yanduye
Next Article Kigali : Hari Salon Itunganya Imisatsi Y’Abana GUSA
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?