Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abasirikare n’Abapolisi b’u Rwanda Muri Mozambique Bamaze Kuba Hafi 2000
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Abasirikare n’Abapolisi b’u Rwanda Muri Mozambique Bamaze Kuba Hafi 2000

admin
Last updated: 12 October 2021 11:43 am
admin
Share
SHARE

Perezida Kagame yavuze ko ingabo z’u Rwanda n’abapolisi bari mu butumwa bwo guhangana n’umutwe w’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique ubu bagera hafi ku 2000, kandi bakomeje gutanga umusaruro ufatika.

Yabivugiye mu kiganiro yatanze mu nama yiswe Global Security Forum 2021, yitabiriye mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Muri Nyakanga nibwo Guverinoma y’u Rwanda yohereje muri Mozambique abasirikare n’abapolisi 1000 nk’uko icyo gihe byatangajwe, ariko uwo mubare waje kwiyongera.

Perezida Kagame yagarutse ku buryo ibihugu bijya gucunga umutekano mu butumwa bw’amahoro, bitewe n’imiterere yabwo ugasanga bumaze igihe kirekire nyamara budatanga umusaruro ukomeye. Yatanze ingero ku bihugu bya Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Afghanistan.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yavuze ko u Rwanda rumaze kohereza ingabo mu butumwa bwaba ubw’Umuryango w’Abibumbye (UN) cyangwa Ubumwe bwa Afurika (AU), hakaba n’ahandi rwagiye rwohereza ingabo mu bwumvikane bw’ibihugu bibiri.

Ubwo buryo bwa kabiri buheruka gukoreshwa ku bihugu bya Repubulika ya Centrafrique na Mozambique, kandi ngo bwatanze umusaruro ufatika.

Yavuze ko u Rwanda rwagiye muri Mozambique rutumiwe na Guverinoma y’icyo gihugu nk’uko yatumiye abaturanyi bo mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC), ngo biyitere ingabo mu bitugu mu guhangana n’iterabwoba.

Yakomeje ati “U Rwanda rwagiye hariya ku bwumvikane bw’ibihugu byombi, ku butumire bw’igihugu cy’inshuti cyari gikeneye ubwo bufasha bwihutirwa. Twaritabiriye, ahubwo twohereje abarenga 1000, ubu dufite hafi 2000 ubaze abasirikare n’abapolisi.”

“Nshaka ko wumva nk’urugero, byakozwe mu buryo bwihuse, dushyira abasirikare n’abapolisi hariya kandi ikibazo kimaze gukemurwa ku rwego runini, hari intambwe yatewe kandi ni u Guverinoma y’u Rwanda irimo gukorana na Mozambique. Twembi twabonye ubushobozi bwo kohereza ingabo, gutera inkunga ibi bikorwa, nta nkunga n’imwe twabonye iturutse hanze.”

- Advertisement -

Perezida Kagame yavuze ko ibihugu bibiri byiyemeje gukemura ikibazo muri Afurika, byabigeraho mu buryo bwihuse nk’uko bimaze kugaragara.

Yakomeje ati “Ni mu gihe ubundi buryo, nk’urugero iyo tugomba gutegereza kugeza igihe gahunda zimaze gushyirwaho, ubukangurambaga bugakorwa, hakoreshejwe uburyo busanzwe twashobora kuba n’ubu tugitegereje, tutazi neza igihe tuzatangirira.”

Yavuze ko nyuma y’intambwe imaze guterwa muri Mozambique, ibi bihugu birimo gufatanya kureba neza imizi y’ikibazo n’ibikeneye gukorwa gikemuke burundu.

Ati “Iby’ibanze kandi bigomba gukorwa na Guverinoma ya Mozambique, bikazaba bisubiza ibibazo by’imiyoborere n’iby’umutekano byashamikiyeho, ariko no kongerera ubushobozi inzego za leta harimo n’amahugurwa no guherekeza ingabo za Mozambique kugira ngo zibashe guhangana n’ibibazo by’igihugu bitabaye ngobwa guhora zitegereje inkunga iturutse hanze.”

Perezida Kagame yashimangiye ko ingabo z’u Rwanda cyangwa izindi zidashobora kuhagua ubuziraherezo, ahubwo zitanga ubufasha igihe bukenewe ariko bikaba biganisha ku bushobozi bw’igihugu ngo kibashe kwihagararaho ubwacyo.

Ingabo z’u Rwanda ziheruka gutangaza ko mu basirikare biherejwe muri Mozambique, bane bamaze kwitaba Imana.

TAGGED:Cabo DelgadoFADMfeaturedIngabo z'u RwandaMozambiquePaul KagamePolisi y'u RwandaRDF
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Aho Tuzatumwa Gucunga Umutekano Hose Tuzabikora Neza- Perezida Kagame
Next Article Abakora Muri Za Isange One Stop Centers Barasabwa ‘Kwiminjiramo Agafu’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?