Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abasore N’Inkumi Bari Kujya Mu Gisirikare Cya DRC Ku Bwinshi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Abasore N’Inkumi Bari Kujya Mu Gisirikare Cya DRC Ku Bwinshi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 November 2022 1:54 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ni ibyemezwa n’Umuvugizi w’ingabo za DR Congo  Gen Syvain Ekenge. Yatangaje ko abasore n’inkumi bagera ku 2000 ari bob amaze kwiyandikisha ngo bajye mu ngabo za DRC. Avuga ko ari ubwitabire bwihuse kubera ko bibaye hashize iminsi hari itatu Perezida Tshisekedi abisabye abaturage be.

Mu kiganiro n’itangazamakuru yatanze kuri uyu Gatandatu, Taliki 05, Ugushyingo, 2022, Gen  Sylvain Ekenge yavuze ko  kwinjiza urubyiruko mu gisirikare birimo kubera mu murwa mukuru Kinshasa n’i Goma mu Burasirazuba bw’igihugu.

Yabivuze ari kumwe na  Minisitiri ushinzwe gutangaza amakuru akaba n’Umuvugizi wa Leta, Patrick Muyaya.

Yagize ati: “Abarenga 2000 bamaze kwiyandikisha, i Goma honyine.”

Gen Ekenge

Ekenge yavuze ko ahantu hose hari ikigo ya gisirikare bahashyize n’ikigo cy’ijonjora, aho ababishaka bajya kwiyandikishiriza ngo bajye mu ngabo.

Abajya mu ngabo z’iki gihugu bagomba kuba bafite hagati y’imyaka 18 n’imyaka 25 y’amavuko.

Basuzumwa kandi niba bafite ubuzima buzira umuze haba ku mubiri ndetse no mu mutwe.

Uwize amashuri make agomba kuba yarize byibura imyaka ibiri ya nyuma y’amashuri abanza.

Abajijwe impamvu igisirikare avugira kitarisubiza Umujyi wa Bunagana, iminsi ikaba ibaye 150, Gen Ekenge yavuze ko ingabo ze zitari kurwanira mu gice gituwe n’abaturage benshi kubera ko inshingano ya mbere y’umusirikare ari ‘ukurinda umuturage.’

Ati: “Twasubiye inyuma by’amayeri y’urugamba mu kwirinda impfu zitari ngombwa.”

Yavuze ko mu 2012 ndetse no mu mwaka wa 2013 nabwo umutwe wa M23 yari wafashe Goma ariko iza kuhirukanwa bityo ngo no muri Bunagana n’aho bizaba ko.

Ati: “Nta santimetero [cm] n’imwe izasigara iriho inkweto z’umwanzi”.

Uyu musirikare yavuze ko u Rwanda ari rwo rwigaruriye hafi Teritwari yose ya Rutshuru harimo n’umupaka wa Bunagana.

TAGGED:DRCEkengeGenRwandaUrubyiruko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ni Nde Uzabazwa Iby’Umuhanda Nzove-Ruli-Gakenke Perezida Kagame Yemereye Abaturage Utarubatswe?
Next Article Abapolisi 160 Biganjemo Abanyarwandakazi Bagiye Koherezwa Muri Sudani Y’Epfo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?