Abatalibani Bashinze ‘Islamic State’ Ya Afghanistan

Hamwe mu hantu Isi ihanze amaso ni muri Afghanistan. Abatalibani baraye binjiye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu bashing Leta ya Kisilamu yiswe Islamic state of Afghanistan. Babikoze nyuma yo gufata Umurwa mukuru, Kabul.

Umwe mu bagaba ba bariya basirikare yafashe ijambo abwira Isi yose ko ubu Afghanistan ari igihugu cy’Abatalibani kandi avuga ko yamaze imyaka umunani afungiye muri Gereza y’Abanyamerika iri i Guantanamo muri Cuba.

Al-Jazeera niyo yari ifite uburenganzira bwo kwerekana uko ibikorwa by’Abatalibani byagendaga ubwo binjiraga mu Ngoro y’Umukuru w’igihugu.

Abatalibani baridegembya i Kabul

Bamaze kuhinjira ubundi bakoresha ikiganiro n’itangazamakuru, kikaba cyabereye mu cyumba Perezida wa Repubulika akoresherezamo Inama y’Abaminisitiri.

- Kwmamaza -

Wa Mutalibani wavuze ko yafungiwe i Guantanamo, yabwiye abanyamakuru ko yahahuriye n’ubuzima bubi.

Gereza ya Guantanamo yafunguwe mu mwaka wa 2002 ku itegeko rya  George W Bush wayoboraga Amerika muri icyo gihe.

Mu mwaka wa 2018 Donald J.Trump we yemeje ko iriya gereza igomba gukomeza gukora igihe cyose bishoboka, ariko uwamusimbuye Joe Biden we aherutse gutangaza ko hari kwigwa uko Gereza ya Guantanamo yafungwa.

Umuvugizi w’Abatalibani   Mohammad Naeem yaraye abwiye  Al-Jazeera TV ko intambara yarangiye, ndetse ko bidatinze, isi iri bumenyeshwe aho ibintu bigiye kugana.

Yavuze ko Abatalibani bizeye ko nta muntu uzongera gushaka kubirukana ku butaka bwabo kuko ngo ‘ababigerageje byarabananiye’.

Ingabo z’u Bwongereza zuriye indege ziritahira

Ikindi ngo ni uko badashaka ko hari umuturage uzava mu gihugu.

Ati: “ Twe turashaka ko iki gihugu giturwamo n’abaturage bose. Ntawe tuzemerera kucyivamo.”

Ku rundi ruhande ariko, Perezida wa Afghanistan Ashraf Ghani yaraye ahunze, asiga yanditse kuri Facebook ko ‘yabikoze yanga ko hameneka amaraso menshi mu gihugu.’

Ntaratangaza aho yahungiye.

Abanyamahanga bari muri kiriya gihugu barimo Abanyamerika, Abongereza, Abataliyani n’abandi barangije kuzinga utwangushye barataha, ariko Abashinwa, Abarusiya, Abanyapakisitani n’Abanyaturikiya bo bavuze ko bazahaguma kandi ko batazafunga Ambasade zabo.

Isomo Intambara y’Amerika N’Abatalibani isize ni irihe?

Ingabo z’Amerika zageze muri Afghanistan mu  mwaka wa 2001 zigiye kwirukana ku butegetsi no guca intege burundu Abatalibani zashinjaga gufasha Ossama Bin Laden wari umaze igihe gito azigabyeho ibitero by’indege kuri World Trade Center.

Nyuma y’intambara yari imaze hafi imyaka 21, Amerika iherutse gusanga  itazabivamo, ihitamo kuzinga ibyayo iritahira.

Iratashye ariko isize abo yari yaragiye kwirukana bahagaze bwuma ndetse baragarutse aho yari yarabirukanye.

Ingabo za Afghanistan zo zagaragaje ko bushobozi  bwo gukoma imbere bariya barwanyi zifite.

Inyinshi zayabangiye ingata ziva mu birindiro byazo, zibisigira Abatalibani.

Iyi ni imwe mu ndege Abatalibani bafashe bayambuye ingabo

Hari abagaba bazo bamwe bumva ibyiza ari ukuganira n’Abatalibani.

Mu rwego rwo kwirinda kuzihimurwaho n’Abatalibani umunsi bongeye gufata igihugu, bamwe mu bakozi b’ibigo by’abanyamahanga barimo n’Abanyamerika bazinze utwabo barataha abandi bimukira mu bihugu by’abaturanyi nka Tajikistan na Pakistan.

Amerika yahombeye mu mishinga yo kubaka igisirikare cya Afghanistan.

Ibiri kubera muri kiriya gihugu byibutsa abanyamateka ibyabaye kuri Amerika muri Vietnam ubwo bakubitwaga inshuro n’ingabo za kiriya gihugu ndetse abarwanyi bacyo bakinjira no muri Ambasade y’Amerika iri Saigon.

Abaturage bari kugura amabendera y’Abatalibani

Kuba Abanyamerika bariyemeje gutera Afghanistan mu mwaka 20 ishize, hari ababona ko bakoze ikosa rikomeye mu bya gisirikare, politiki n’ububanyi n’amahanga.

Mu rwego rwa gisirikare, Abanyamerika basa n’abatarabonye ko kurwanyiriza Abatalibani mu gihugu cyabo cy’imisozi miremire ishyuha cyane kandi bo basanzwe bamenyereye, bizabagora ku rwego batazihanganira igihe kirekire.

Imiterere y’ubutaka, imisozi n’ikirere bya Afghanistan byabaye akarusho ku barwanyi b’Abatalibani k’uburyo Amerika yaje gusanga iri kuhahombera kurusha uko yari yarabiteganyije.

Mu rwego rwa politiki Amerika yibeshye ko ishobora guha ikindi gihugu umurongo kigenderaho kikabyemera mu buryo buhoraho.

Ingaruka zabaye iz’uko yapfushije ingabo 2,400, ingabo z’ibihugu by’inshuti zayo 450, ingabo zayo 20,000 zakomerekeye ku rugamba n’ingengo y’imari ingana na miliyari 800$  zitatanze umusaruro wari witezwe irahatikirira.

Kugeza ubu nta kintu kiratangazwa ku mugaragaro kivuga uburyo Amerika iteganya kuzavana Afghanistan mu bibazo iyisizemo, ariko hari amakuru aherutse gutangazwa na The Jerusalem Post avuga ko Amerika iri gutegura ibitero by’indege za drones z’intambara zo gukubita inshuro Abatalibani.

Bisa n’aho yacyererewe kuko ubu bamaze kugera mu Biro by’Umukuru w’igihugu.

Igitezwe amaso ni ukureba icyo Amerika izakora mu rwego rw’ububanyi n’amahanga kugira ngo ice intege Abatalibani kuko mu bya gisirikare ho biragaraga ko ‘itabishoboye’ kugeza ubu.

Ishobora no gukoresha ubushobozi ifite mu by’ubukungu igatuma Abatalibani bacisha make, ariko ibi ni ibyo guhangwa amaso.

Perezida Joe Biden avugwaho gutererana Abanya Afghanistan agacyura ingabo ze

Kuba Amerika yarahisemo kugaba ibitero bibiri hafi mu bihe bimwe, (kimwe kuri Iraq ikindi kuri Afghanistan) ni ikosa yakoze.

Yego hari ibyo yagezeho harimo guca intege Al Qaeda mu bice byinshi by’Aziya ariko nanone uyu mutwe muri iki gihe wayobotse Afurika.

Byaneretse Isi ko iyo Amerika ikozwe mu jisho yihimura nk’intare yakomeretse.

Mu magambo avunaguye, intego Amerika yari ifite muri Afghanistan ntizagezweho nk’uko yabishakaga.

Ese Afghanistan ko yongeye  kuyoborwa n’Abatalibani bizacura iki? Ni ibyo guhangwa amaso.

Share This Article
1 Comment
  • Rwose turahuza ntago icyo USA yarwaniye ikigezeho, muri make iratsinzwe kandi Rubanda utabona bagura turiya tu drapo tw’abataliban ngo ni uko babakunze baragirango barebe ko bwacya kabiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version