CP George Rumanzi ushinzwe ibikorwa bya Polisi avuga ko mu mwaka wa 2025 ibyaha byagabanutse ku kigero cya 15.7% ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka wa 2024.
Rumanzi avuga ko n’impanuka zagabanutseho 2.4% ariko izo zabaye zibasiye cyane abamotari n’abanyamakuru bazize ahanini kwitarwa nabi mu muhanda
Umuyobozi muri Polisi ushinzwe ibikorwa yavuze ko Polisi muri icyo gihe yagaruje telefoni zibwe igaruza n’amafaranga yabaga yibwe mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Ku rundi ruhande, CP Rumanzi asaba ababyeyi kuzita ku bana babo bazaza mu biruhuko, abantu bakirinda ubusinzi n’urugomo kandi abantu bakirinda kuzaha abana ibisindisha.
Ati: “Turasaba abantu kuzirinda guha abana ibisindisha kandi abantu bakirinda ibyateza inkongi.”
Avuga ko mu minsi ya nyuma y’umwaka, Polisi izongera abashinzwe umutekano hirya no hino mu gihugu.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga yashimye imikoranire ya Polisi n’abanyamakuru, asaba ko mu mwaka wa 2026 ibintu byazanoga bakirinda gutanga amakuru yise ‘umuranzi’.
Rutikanga asaba itangazamakuru kwirinda gukabiriza inkuru, hakabaho ubufatanye mu gutuma abaturage babona amakuru ahamye.