Abaarwanyi b’Abatalibani bamaze gufata ibice byinshi by’Umurwa mukuru wa Afghanistan. Bahakandagije ikirenge kuri iki Cyumweru tariki 15, Kanama, 2021.
Basanze ingabo za kiriya gihugu zarahunze ndetse n’ingabo z’Amerika n’u Bwongereza zafashe indege zicyura abaturage b’ibi bihugu.
Umunyamategeko Hoda Ahmadi wo mu gace ka Logar province yabwite Associated Press ko Abatalibani bageze muri Kabul babanje kwica ibyuma by’amashanyarazi k’uburyo byasaga no guhahamura ingabo za kiriya gihugu kandi ngo n’itumanaho ku ruhande rwazo ntiryakoraga.
Mu byumweru bicye bishize, hari umwe mu bakora mu butasi bw’Amerika wavuze ko bizafata amezi atatu ngo Abatalibani bafate Kabul mu buryo budasubirwaho.
New York Times iherutse gutangaza ko Abatalibani basabye America kwirinda kuzabakoma imbere kuko ngo icyabazanye cyabananiye.
Abatalibani bageze i Kabul mu gihe bari bamaze igihe gito batangije urugamba rwo kwigarurira kiriya gihugu.
Ni intambara batangije bamaze kumva ko Amerika n’abo yari ifatanyije n’abo bagiye gucyura ingabo zabo.