Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abaturage 3 Barimo Na Gitifu Bakurikiranyweho Kwiyitirira Urwego Bakaka Ruswa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abaturage 3 Barimo Na Gitifu Bakurikiranyweho Kwiyitirira Urwego Bakaka Ruswa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 February 2022 7:47 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Murenge wa Butare mu Karere ka Rusizi hafatiwe abantu babatu barimo n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari Polisi ibakurikiranyeho gushuka abacuruzi babaka ruswa ngo bazabashyire ku rutonde rw’abahuye n’ibibazo by’ubucuruzi biturutse ku cyorezo cya COVID-19.

Abafashwe ni abagabo babiri n’umugore umwe.

Mu rwego rwo gufasha abacuruzi bahuye n’ingorane zaturutse k’ukudakora neza kubera kwirinda COVID-19, Leta yashyizeho Ikigega cy’ingoboka cya Miliyari Frw 100 cyo kubafasha kuzanzamura ubucuruzi bwabo.

Mu bigenderwaho kugira ngo umucuruzi ahabwe ubwo bufasha harimo kuba ubucuruzi bwe bwari busanzwe buhagaze neza ariko bukaza gukomwa mu nkokora no kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19.

Bariya baturage uko ari batatu twavuze haruguru bafashwe kubera amakuru yatanzwe n’abacuruzi bakwaga ruswa kugira ngo bashyirwe ku rutonde rw’abakwiye iriya nkunga.

Ibi bivugwa n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burengerazuba Superintendent of Police( SP)Bonaventure Twizere Karekezi.

Bafatiwe mu Kagari ka Nyamihanda, Umurenge wa Butare mu Karere ka Rusizi.

SP Karekezi ati: “ Bariya bantu uko ari batatu barimo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamihanda bafatiwe mu cyuho barimo kwaka amafaranga abacuruzi babizeza ko babashyira ku rutonde rw’abacuruzi bagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19 bazafashwa na Leta.”

SP Karekezi avuga ko iperereza rya Polisi ryaje kugaragaza ko buri mucuruzi yakwaga amafaranga ari hagati ya Frw 10 000 na Frw 30 000.

Abanyarwanda muri rusange basabwa kwirinda abantu babashuka bakabaka ruswa babizeza ibitangaza.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Nyakabuye kugira ngo hatangire iperereza.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa  ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose.  Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ingingo ya 174 ivuga ko  Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW)

TAGGED:AbaturagefeaturedKarekeziPolisiRusiziRuswa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Dr Nsabimana Wayoboraga RURA Yagizwe Minisitiri w’Ibikorwa Remezo
Next Article Umusaruro W’Ubutwari Bw’Abanyarwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?