Ubuyobozi bwa Teritwati ya Ango ahitwa Bas-Uela muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo buvuga ko hari impunzi nyinshi zaturutse muri Centrafrique zimaze kubahungiraho. Harabarurwa abagera ku bantu 2000.
Abakora muri Sosiyete sivile bo muri kiriya gice bavuga ko igihangayikishije ari uko abaturage bo muri kiriya bari basanzwe bafite ibiribwa bike.
Ikinyamakuru cy’Umuryango w’abibumbye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo kitwa Radio Okapi kivuga ko abantu ba mbere bageze muri Teritwari ya Ango aho Bas-Uela iherereye, guhera taliki 20, Gicurasi, 2023.
Ibi byemezwa na Adiminisitarateri w’iyi Ntara witwa Marcelin Bekabisia.
Bivugwa ko bariya baturage bari guhunga imirwano ikomeje guca ibintu hagati y’abarwanyi ba Seleka n’abandi bagize umutwe bise ‘Zande’ ukomoka mu gace ka Zemio gaturanye na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Abaturage bavuga ko ikibazo ari uko umubare w’abahunga udasiba kwiyongera.
Umwe mu bahatuye avuga ko biteguye kuzasonza kubera ko no mu mwaka ushize umusaruro wabaye mubi.
We na bagenzi be bavuga ko uko impunzi ziturutse mu baturanyi babo zizakomeza kwiyongera ari ko inzara izarushaho kubazonga.
Ku ruhande, hari amakuru avuga ko hari abarwanyi bo muri Seleka bari mu mashyamba yo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Marcelin Bekabisia ashinja bariya barwanyi gusahura abaturage no kwiba imyaka ikiri mu mirima.
Bwana Bekabisia asaba ubuyobozi bwa DRC kubatabara bukabohereza ingabo n’abapolisi bo guhangana n’abo bagizi ba nabi.