Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abaturage Ba Gisagara Bibasiwe N’Ibiza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Abaturage Ba Gisagara Bibasiwe N’Ibiza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 March 2025 6:53 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Amakuru yatanzwe na serivisi ishinzwe ibiza mu Karere ka Gisagara yemeza ko hamaze kubarurwa inzu zirindwi n’ikiraro kiri mu gishanga cya nyiramugengeri byasenywe n’imvura iremereye yaguye mu Mirenge ya Mamba na Gishubi.

Yatangiye kugwa mu rukerera rwo kuri uyu wa 23, Werurwe, 2025 itinda guhita ku buryo amazi yayo yinjiye mu nkuta z’inzu zo mu Mirenge yavuzwe haruguru zirasoma zirasenyuka.

Ayo mazi kandi yasenye umwe mu miferege wari waratunganyijwe ngo ujye ureka amazi atambuke ntasenyere abawuturiye.

Ikindi ayo mazi yasenye ni ikiraro kiri mu gishanga gucukurwamo Nyiramageni kiba hagati y’Imirenge ya Mamba na Musha.

Umuyaga waherekeje iyo mvura wasakambuye amabati harimo n’ay’inzu y’umugore w’imyaka 42 ufite abana batanu none umuryango wabaye ucumbikiwe n’abaturanyi.

Amabati 20 y’inzu y’umugabo w’imyaka 53 yajyanye n’igisenge cyagurutse kandi iyo nzu yari ituwemo n’umuryango w’abantu barindwi.

Kigali Today yanditse ko ahitwa i Bweya mu Mudugudu wa Gatobotobo mu Murenge wa Ndora, na ho abaturage bari gutaka ko batewe n’amazi mu nzu, yaturutse mu ngo ziri ruguru yabo.

Amazi yinjiye mu nzu eshatu arengera imyaka ndetse yangiza na bimwe mu bikoresho byari mu nzu, igikoni kimwe kirasenyuka.

Urebye usanga ayo mazi yateye mu nzu biturutse ku bahinze ruguru yazo, bagasiba umuferege wayoboraga amazi.

Abasibye uwo muferege bategetswe kuwusibura.

Abashinzwe imicungire y’ibiza n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara bavuga ko bari gukurikiranira hafi ibyangijwe n’ibi biza kugira ngo abo byibasiye bagobokwe.

Henshi mu Rwanda muri iki gihe hari kugwa imvura nyinshi isa n’isanzwe igwa muri Mata na Gicurasi.

Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi iburira abantu kwirinda ibyashyira ubuzima bwabo mu kaga harimo kugama ahantu inkuba zishobora kubakubita nko munsi y’ibiti, kuzirika ibisenge by’inzu zabo, gusibura imiferege ngo itambutse amazi no kwimuka mu manegeka.

Imibare yerekana ko mu mwaka wa 2024 abenshi bazize ibiza, ari abishwe n’inkuba zikunze kwibasira Rutsiro, Karongi, Nyagatare, Gakenke, Nyabihu, Rubavu n’ahandi haba imisozi miremire.

Amabati yasakambutse
Hari ikiraro cyangiritse.

Amafoto@ Kigali Today 

TAGGED:AbaturageAmabatifeaturedGisagaraIbizaKwangirika
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Muhoozi Yishimiye Urugendo Yakoreye Mu Rwanda
Next Article Imyigaragambyo Ikomeye Yadutse Muri Turikiya 
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Ibanga Kepler Yakoresheje Ngo Ihagarare Neza Muri Basket Y’Abagore

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?