Amakuru yatanzwe na serivisi ishinzwe ibiza mu Karere ka Gisagara yemeza ko hamaze kubarurwa inzu zirindwi n’ikiraro kiri mu gishanga cya nyiramugengeri byasenywe n’imvura iremereye yaguye mu Mirenge ya Mamba na Gishubi.
Yatangiye kugwa mu rukerera rwo kuri uyu wa 23, Werurwe, 2025 itinda guhita ku buryo amazi yayo yinjiye mu nkuta z’inzu zo mu Mirenge yavuzwe haruguru zirasoma zirasenyuka.
Ayo mazi kandi yasenye umwe mu miferege wari waratunganyijwe ngo ujye ureka amazi atambuke ntasenyere abawuturiye.
Ikindi ayo mazi yasenye ni ikiraro kiri mu gishanga gucukurwamo Nyiramageni kiba hagati y’Imirenge ya Mamba na Musha.
Umuyaga waherekeje iyo mvura wasakambuye amabati harimo n’ay’inzu y’umugore w’imyaka 42 ufite abana batanu none umuryango wabaye ucumbikiwe n’abaturanyi.
Amabati 20 y’inzu y’umugabo w’imyaka 53 yajyanye n’igisenge cyagurutse kandi iyo nzu yari ituwemo n’umuryango w’abantu barindwi.
Kigali Today yanditse ko ahitwa i Bweya mu Mudugudu wa Gatobotobo mu Murenge wa Ndora, na ho abaturage bari gutaka ko batewe n’amazi mu nzu, yaturutse mu ngo ziri ruguru yabo.
Amazi yinjiye mu nzu eshatu arengera imyaka ndetse yangiza na bimwe mu bikoresho byari mu nzu, igikoni kimwe kirasenyuka.
Urebye usanga ayo mazi yateye mu nzu biturutse ku bahinze ruguru yazo, bagasiba umuferege wayoboraga amazi.
Abasibye uwo muferege bategetswe kuwusibura.
Abashinzwe imicungire y’ibiza n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara bavuga ko bari gukurikiranira hafi ibyangijwe n’ibi biza kugira ngo abo byibasiye bagobokwe.
Henshi mu Rwanda muri iki gihe hari kugwa imvura nyinshi isa n’isanzwe igwa muri Mata na Gicurasi.
Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi iburira abantu kwirinda ibyashyira ubuzima bwabo mu kaga harimo kugama ahantu inkuba zishobora kubakubita nko munsi y’ibiti, kuzirika ibisenge by’inzu zabo, gusibura imiferege ngo itambutse amazi no kwimuka mu manegeka.
Imibare yerekana ko mu mwaka wa 2024 abenshi bazize ibiza, ari abishwe n’inkuba zikunze kwibasira Rutsiro, Karongi, Nyagatare, Gakenke, Nyabihu, Rubavu n’ahandi haba imisozi miremire.


Amafoto@ Kigali Today