Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abaturage Barakaye Batera Ibiro Bya Perezida Wa Sri Lanka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Abaturage Barakaye Batera Ibiro Bya Perezida Wa Sri Lanka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 July 2022 2:46 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Abaturage barataka inzara kubera izamuka rikomeye ry'ibiciro
SHARE

Gotabaya Rajapaksa wayoboraga Sri Lanka yahunze abaturage bashakaga kumusanga mu Biro bye ngo bamukorere ibya mfura mbi. Baramushinja gushyira igihugu mu byago by’umwenda munini watumye baremererwa n’imisoro kugira ngo igihugu kibashe kuwishyura.

Abaturage bo  mu Murwa mukuru, Colombo, barakaye binjira mu Biro bya Perezida Gotabaya Rajapaksa bashaka kumusangamo ngo bamukuremo nabi, ariko abashinzwe kumurinda baramucika mu wundi muryango baramuhungisha.

Bavuga ko Guverinoma ya Sri Lanka yacunze nabi umutungo w’igihugu bituma ubucuzuri bwazahara ndetse n’imishinga yari imaze igihe gito ihanzwe irazahara.

Ubwo basatiraga Ibiro by’Umukuru w’Igihugu,  ababirinda barashe mu kirere ngo barebe ko babatatanya ariko abandi banga kuhava.

Umwe mu basirikare bakuru bo mu ngabo zirinda Perezida wa Sri Lanka yabwiye AFP ko babonye ibintu bikomeye bigira inama yo gucikisha Perezida.

Uriya musirikare avuga ko n’ubwo bimeze kuriya, Gotabaya akiri Perezida wa Sri Lanka bityo ko abashinzwe kumurinda bagomba gukomeza gukora akazi kabo.

Minisitiri w’Intebe wa Sri Lanka( niwe Itegeko nshinga riha ububasha bwo gusimbura Perezida iyo yeguye) wiwa Ranil Wickremesinghe yatumije  Inama y’Abaminisitiri idasanzwe ngo bigire hamwe icyakorwa muri iki gihe.

Sri Lanka imaze amezi menshi idafita ibikomoka kuri Petelori bihagije ndetse n’ibiribwa ari bike. Ikindi ni uko ifaranga ryataye agaciro k’uburyo bigoye ko abaturage babona icyo barya ndetse n’igihugu ngo ntikikibasha gutumiza iby’ingenzi cyakuraga mu mahanga.

Ifaranga rya Sri Lanka ryataye agaciro cyane

Leta iherutse gushyiraho umukwabo w’isaha abantu bagomba kuba bagereye mu ngo zabo ariko abaturage banze kuwukurikiza.

Bamwe bafashe Gari ya Moshi bava hirya no hino mu gihugu baje kwigaragambiriza mu Murwa mukuru Colombo.

Sri Lanka ifitiye  amahanga umwenda ungana na Miliyari $51, ikaba imaze iminsi mu biganiro n’Ikigega mpuzamahanga cy’imari , IMF,ngo harebwe uko yasonerwa igice runaka cyawo.

Sri Lanka iri mu Majyepfo y’u Buhinde mu Nyanja y’u Buhinde
TAGGED:AbaturagefeaturedIkigegaPerezidaSri Lanka
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kenya Iremerewe N’Umwenda Wa Miliyari $1 Ufite Inyungu Iri Hejuru
Next Article Kagame Yakiriye Abakuru B’Inteko Zishinga Amategeko Z’Ibihugu Bikoresha Igifaransa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuhuza Wa Afurika Yunze Ubumwe Mu Kibazo Cy’u Rwanda Na DRC Ari i Kigali

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

DRC: Guverinoma Irashaka Kwisubiza Bunagana Kugeza Uvira

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Inama Y’Igihugu Y’Umushyikirano Iragarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeUbumenyi Rusange

Mu Isanzure Haba Inyenyeri Zingahe?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?