Abaturage Barakaye Batera Ibiro Bya Perezida Wa Sri Lanka

Abaturage barataka inzara kubera izamuka rikomeye ry'ibiciro

Gotabaya Rajapaksa wayoboraga Sri Lanka yahunze abaturage bashakaga kumusanga mu Biro bye ngo bamukorere ibya mfura mbi. Baramushinja gushyira igihugu mu byago by’umwenda munini watumye baremererwa n’imisoro kugira ngo igihugu kibashe kuwishyura.

Abaturage bo  mu Murwa mukuru, Colombo, barakaye binjira mu Biro bya Perezida Gotabaya Rajapaksa bashaka kumusangamo ngo bamukuremo nabi, ariko abashinzwe kumurinda baramucika mu wundi muryango baramuhungisha.

Bavuga ko Guverinoma ya Sri Lanka yacunze nabi umutungo w’igihugu bituma ubucuzuri bwazahara ndetse n’imishinga yari imaze igihe gito ihanzwe irazahara.

Ubwo basatiraga Ibiro by’Umukuru w’Igihugu,  ababirinda barashe mu kirere ngo barebe ko babatatanya ariko abandi banga kuhava.

- Advertisement -

Umwe mu basirikare bakuru bo mu ngabo zirinda Perezida wa Sri Lanka yabwiye AFP ko babonye ibintu bikomeye bigira inama yo gucikisha Perezida.

Uriya musirikare avuga ko n’ubwo bimeze kuriya, Gotabaya akiri Perezida wa Sri Lanka bityo ko abashinzwe kumurinda bagomba gukomeza gukora akazi kabo.

Minisitiri w’Intebe wa Sri Lanka( niwe Itegeko nshinga riha ububasha bwo gusimbura Perezida iyo yeguye) wiwa Ranil Wickremesinghe yatumije  Inama y’Abaminisitiri idasanzwe ngo bigire hamwe icyakorwa muri iki gihe.

Sri Lanka imaze amezi menshi idafita ibikomoka kuri Petelori bihagije ndetse n’ibiribwa ari bike. Ikindi ni uko ifaranga ryataye agaciro k’uburyo bigoye ko abaturage babona icyo barya ndetse n’igihugu ngo ntikikibasha gutumiza iby’ingenzi cyakuraga mu mahanga.

Ifaranga rya Sri Lanka ryataye agaciro cyane

Leta iherutse gushyiraho umukwabo w’isaha abantu bagomba kuba bagereye mu ngo zabo ariko abaturage banze kuwukurikiza.

Bamwe bafashe Gari ya Moshi bava hirya no hino mu gihugu baje kwigaragambiriza mu Murwa mukuru Colombo.

Sri Lanka ifitiye  amahanga umwenda ungana na Miliyari $51, ikaba imaze iminsi mu biganiro n’Ikigega mpuzamahanga cy’imari , IMF,ngo harebwe uko yasonerwa igice runaka cyawo.

Sri Lanka iri mu Majyepfo y’u Buhinde mu Nyanja y’u Buhinde
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version