Kenya Iremerewe N’Umwenda Wa Miliyari $1 Ufite Inyungu Iri Hejuru

N’ubwo Kenya iri mu bihugu bitanu bya mbere bikize muri Afurika, ifitiye amahanga n’ibigo mpuzamahanga by’imari imyenda bamwe bavuga ko ishobora gutuma ubukungu bw’igihugu buzahara cyane.

The Star yo muri iki gihugu yatangaje ko Kenya ifitiye amahanga umwenda uremereye cyane k’uburyo ibiri kubera muri Sri Lanka kubera imyenda myinshi bishobora no kuba kuri Kenya.

Igitangaje ngo ni uko mu kwiyamamariza kuzayobora iki gihugu abayobozi bari kwirinda kuwukomozaho.

Kenya ifite umwanda yafashe mu mpapuro mpeshwamwenda ungana na Miliyari 1$.

- Kwmamaza -

Haribazwa ikizakorwa ngo Kenya yishyure ariya mafaranga atari make kandi isanzwe ifite n’indi myenda yafatiye Leta y’u Bushinwa.

Ikibazo gihari ni uko inyungu ku nguzanyo abatanze uriya mwenda batse Kenya ari muremure k’uburyo kuwishyura bizafata igihe kandi bikagora abaturage basora.

Iyo abayobora Kenya bagiye kuvuga ku kibazo cy’umwenda ifitiye Ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, bavuga ko ari ikibazo kidakanganye, Leta izacyemura binyuze ku mikoranire, ariko Abadepite bo bavuga ko ari ikibazo gukomeye kubera ko kugeza ubu buriya mwenda warinze Miliyari Sh100,000 ni ukuvuga amafaranga arutaho 65% umusaruro mbumbe wa Kenya.

Iki ni ikibazo gikomeye kubera ko kugira ngo umwenda nk’uriya wishyurwe, bisaba ko Leta izamura imisoro cyangwa igashaka ubundi buryo yakura amafaranga mu baturage bayo bityo umuturage akahazaharira.

Ibi nibyo biri kuba muri Sri Lanka muri iki gihe ndetse byigeze no kuba mu Bufaransa mu gihe cy’ubwami bwa Louis XVI.

Ku byerekeye Sri Lanka, umuryango uri ku butegetsi witwa Rajapaksa bwamaze igihe kinini bufata imyenda wibwira ko uzawishyura hatitawe ku gihe bizafata, ariko ibi nibyo biri gutuma muri iki gihe hari imidugararo.

Abahanga bavuga ko uwo ari we wese uzajya ku butegetsi agomba kuzitegura ko ikibazo cy’umwenda kizakomeza kuba ihwa mu kirenge.

Hagati aho muri Kenya kandi hari ikindi kibazo cy’inzara, Muri Kenya haravugwa ikibazo cy’ibinyampeke bike k’uburyo abaturage miliyoni 12( benda kungana n’abatuye u Rwanda) badafite ibiribwa bihagije.

Imibare yo mu mwaka wa 2020 yasohowe na Banki y’Isi ivuga ko Kenya ituwe n’abaturage miliyoni 53,77.

Ikigo cya Kenya gishinzwe gucunga ibinyampeke kitwa National Cereals and Produce Board (NCPB) kivuga ko ari ikibazo cyaragaraye ahantu 23 hirya no hino muri Kenya.

Iki kigo kivuga ko ikibazo cyaje kuba kinini nyuma y’uko n’imifuka 300,000 y’ibigori yari ihunitse mu bigega yaje guseshwa( bituruka ku nshinga gushesha) kugira ngo bivemo ifu y’akawunga abaturage babone umutsima wo kurya.

Umuyobozi w’Iki kigo witwa Joseph Kimote yigeze kubwira The Nation ati: “ Twagurishije ibigori byose twari twaraguze. Ikibazo cy’ibinyampeke dufite muri iki gihe kirakomeye cyane kandi Leta mu nzego zayo zo hejuru niyo ikwiye kugicyemura mu buryo burambye.”

N’ubwo atakamba avuga ko ibigori byashize mu bigega, ku rundi ruhande, Kimoti avuga ko mu igurisha ryabo bungutse.

Kenya ikeneye ibigori byinshi kurusha ibyo yeza.

Ku mwaka Kenya yeza toni miliyoni 3,2 z’ibigori mu gihe hakenewe toni miliyoni 3,8 kugira ngo haboneke ibigori bihagize abanya Kenya.

Ikigo National Cereals and Produce Board (NCPB) kivuga gishaka kugura imifuka miliyoni eshatu y’ibigori kuri miliyari mashilingi  7.56(Sh7.56 billion) n’imifuka 50,000 y’ibishyimbo ku mashilingi miliyoni 405( Sh405 million), byose bikaba bibitswe mu buhunikiro bw’igihugu bita National Food Reserve.

Hari n’ibindi biribwa iki kigega gishaka kugura kikabihunika birimo n’ifu y’amata.

Icyakora ikibazo cy’ibura ry’ibinyampeke ni kinini k’uburyo abasanzwe babisya kugira ngo bagurishe ifu ku bacuruzi basaba Leta ya Kenya korohereza ibinyampeke bituruka mu bindi bihugu kwinjira ku isoko rya Kenya.

Bavuga ko iki ari ikibazo gikomeye kiyongera k’izamuka ry’ibiciro muri rusange.

Basaba Leta ko yaganira na Guverinoma ya Zambia n’iya Tanzania hakarebwa uko zakwemererwa kohereza muri Kenya imifuka miliyoni esheshatu z’ibinyampeke.

Bamwe mu basya ibinyampeke( mu Cyongereza babita millers) bavuga ko kubera ubukungu butifashe neza byabaye ngombwa ko baba basezereye abakozi babo.

Ikibazo abaturage bavuga ko gihari ni uko n’impeke zihari inyinshi zigurishwa muri Sudani y’Epfo no mu bice bya Uganda kuko bigurwa ku giciro kiza.

Ibinyampeke byose bijyanwa muri biriya bihugu bingana na 80%, mu gihugu hagasigara 20% gusa.

Ibibazo by’umusaruro muke w’ibinyampeke muri Kenya bije mu gihe igihugu kitegura gutora Umukuru w’igihugu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version