Bamwe mu batuye umurwa mukuru wa Iraq bazindukiye mu myigaragambyo yamagana itwikwa rya Korowani riherutse kubera muri Suwede. Bahise bagana kuri Ambasade y’iki gihugu barayurira bageze imbere bayiha inkongi.
Minisitiri wa Suwede ushinzwe ububanyi n’amahanga witwa Tobias Billstrom yamaganye ibyakozwe, avuga ko bidakwiye ariko yongeraho ko nta mukozi wa Ambasade wagize icyo aba.
Abigaragambya barakajwe n’uko nta gihe kinini gishize hari umuntu ufashe korowani ayicamo impapuro arangije ayitwikira imbere y’Umusigiti uri mu Murwa mukuru wa Suwedi ari wo Stockholm.
Bivugwa ko umugambi wo kuzatwika Ambasade ya Suwede muri Iraq watangijwe kandi ushyigikirwa n’umwe mu banyamadini bakomoye ba Islam y’Aba Shiyite witwa Moqtada al-Sadr.
Abaturage ba Iraq bababajwe no kubona Polisi ya Suwede yemera ko abantu batwikira igitabo gitagatifu imbere y’umusigiti bitwaje icyo bise ‘uburenganzira bwa muntu’.
Nyuma yo guhura bakaganira, abayoboke ba Sadr bahise bemeranya ko bagiye kujya muri Ambasade ya Suwede, bidatinze baba buriye igipangu bagwamo imbere.
Bahise bayiha inkongi barayitwika.
Kugeza ubu nta makuru y’uko hari abantu baba barahiriyemo yari yatangazwa.
Polisi yaje gutabara ariko isanga ibyinshi byakongotse.
Indi nkuru bijyanye: