Igisirikare cya Ukraine kivuga ko cyagabye igitero mu Ntara ya Kursk mu Burusiya, ibintu ingabo z’Uburusiya zidahakana.
Iki gitero cyagabwe mu rwego rwo kwihimura ku bindi Uburusiya bumaze iminsi bugaba muri Ukraine.
Muri Kanama, 2024 nibwo ingabo za Ukraine zagabye igitero cya mbere muri iriya Ntara ariko ziza kuhirukanwa n’iz’Uburusiya bwazigose buzibuza ubwinyagamburiro.
Gusa ntabwo abasirikare bose ba Ukraine birukanywe muri ako gace, ibi bikaba igisobanuro cy’uko muri iki gihe bongeye kwisuganya bakomeza ibitero bagana imbere.
Hagati aho, amakuru ava muri Ukraine aremeza ko Perezida wayo Volodymyr Zelensky yizeye ko Donald Trump ari we uzatuma amahoro agaruka, intambara ikarangira.
Zelensky avuga ko Trump ari we ufite uburyo bwatuma intambara ari kurwana na Putin ikaba igiye kumara imyaka itatu ihagarara.
Twabibutsa ko iyi ntambara yatangiye muri Gashyantare, 2022.
Trump nawe ubwo yiyamamarizaga kuyobora Amerika, yavuze kenshi ko azakora ku buryo iriya ntambara irangira nubwo atigeze asobanura uko azabigenza.
Amakuru avuga ko kugira ngo Putin yemere ko intambara yatangije ihagaraye, bizaba ngombwa ko Ukraine yemera ko intara Uburusiya bwamaze gufata buzigarurira zikaba izabwo.
Ku rundi ruhande, Ukraine nayo ivuga ko ishobora kwemera ibyo ari uko Amerika n’Abanyaburayi bayemereye kujya muri OTAN/NATO.
Iyi ni ingingo Putin adashobora kwemera kuko n’ubundi bivugwa ko yatangije iriya ntambara nyuma yo kubona amakuru y’uko Kyiv yashakaga kujya muri uriya Muryango w’ibihugu byo mu Majyaruguru y’Inyanja ya Atlantic byiyemeje gutabarana.
Ku byerekeye igitero Ukraine ivugwaho kugaba mu Burusiya, Minisiteri y’ingabo y’iki gihugu ivuga ko ibifaro bibiri ari byo byakoreshejwe muri icyo gitero.
Byombi byarashwe nk’uko ubuyobozi bw’iyi Minisiteri bubyemeza ariko ko imirwano igikomeje.
Uruhande rwa Ukraine ruvuga ko ingabo z’iki gihugu zakoze ibintu byiza, ko gutera imbere mu Burusiya ari amakuru meza.
Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida Zelensky witwa Andriy Yermak aravugwaho kemeza ko Uburusiya buri kugererwa mu kebo bugereramo abandi.
Hari undi muyobozi muri iki gihugu witwa Andriy Kovalenko wanditse kuri Telegram ko Abarusiya bo mu Ntara ya Kursk bahuye n’akaga benewabo babakururiye.
BBC yanditse ko bishoboka ko igitero Ukraine yagabye ari icyo kujijisha, ko hari ikindi kiremereye kurushaho iri gutegura mu gihe kiri imbere.
Mu mezi make yatambutse, ingabo za Ukraine zavugwagaho ubuke no kutagira ibikoresho bihagije byo gukoma imbere abasirikare b’Uburusiya.
Indi ngingo ivugwa muri iyi ntambara ni uruhare ingabo za Koreya ya Ruguru ziyifite mo.
Ukraine iherutse gutangaza ko hari umusirikare wa Koreya ya Ruguru wafatiwe ku rugamba ariko ntihatangajwe amazina ye.
Ni amakuru kandi yemejwe na Koreya y’Epfo, umwanzi w’igihe kirekire wa Koreya ya Ruguru.