Menu
Indimi
Advert

Mu mahanga

Abaturage Barya Kimwe Mu Binyabutabire Byarutswe Na Nyiragongo

Yanditswe kuwa

Nyuma y’amezi hafi atatu ashize ikirunga Nyiragongo kirutse, abatuye agace ka Bukumu muri Teritwari ya Nyiragongo bafata kimwe mu binyabutabire yarutse gisa n’umweru bakagishyira mu biribwa batetse ngo gikora nk’umunyu.

Ubuyobozi bwa kariya gace bwabasabye kutongera gukoresha kiriya kinyabutabire kubera ko nta muhanga uremeza niba koko gikora nk’umunyu.

Ubusanzwe umunyu ni ikinyabutabire gikomatanyije( bita molecule) kikaba gihuriza hamwe ibindi binyabutabire bibiri ari byo Chrole na Sodium.

Iyo Chrole ihuye na Sodium bikora ikinyabutabire gikomatanyije bita Chrolure de Sodium(NaCl).

ACTUALITE.CD  yanditse ko abatuye kariya gace basabwe kuzibukira kiriya kinyabutabire bakitiranya ko n’umunyu.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement
Advertisement
Advertisement
Advertisement
Advertisement