Mu mpera z’Icyumweru gishize hari amakuru yavugaga ko imitwe itandukanye ikorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfu yihuje ivugana na Leta iyiha uburyo bwo gutangira kwica Abatutsi bo muri iriya Ntara.
Hari abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi muri Kivu y’Amajyepfo bavuga ko batewe ubwoba n’icyemezo cya Leta giha rugari Ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro ryiswe ‘Wazalendo’ ngo rizashyirwe mu ngabo za Leta.
Kuwa Gatandatu taliki ya 22 Mata, 2023, Inteko Ishinga Amategeko ya Congo yatangaje ko ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro rya Wazalendo ritangira guhabwa imyitozo n’igisirikare cya Leta ya Congo.
Amakuru avuga ko uyu ari umushinga Guverinoma ya DRC yagejejweho n’uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo, Gilbert Kabanda uza kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri yabaye ku wa 3, Werurwe 2023.
Misale Claude usanzwe ari Umudepite ku rwego rw’Igihugu avuga ko hafashwe icyemezo cyo gukorana n’imitwe yitwaje intwaro y’imbere mu gihugu mu kurwana ku busugire bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Yongeraho ko mu myanzuro yafashwe harimo n’uvuga ko Abasenateri n’abandi bakozi b’Inteko n’abo bakwiye guhabwa imyitozo ya gisirikare.
Intego ngo ni ukwikiza umwanzi wa DRC bavuga ko ari u Rwanda.
Imitwe ishaka guhurizwa hamwe ni uwa Nyatura, APCLS, PARECO, NDC-R, MAI-MAI n’indi yitwaje intwaro y’imbere mu gihugu.
Bose bazihuza nk’abasirikare biteguye, bashobora kwifashishwa nk’abasirikare ba Congo muri FARDC.
Ubuyobozi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo buvuga ko iyo mikoranire izafasha mu guhashya M23, umutwe buvuga ko ufashwa n’u Rwanda.
DRC ivuga ko ari abantu biteguye kwifashishwa igihe cyose igihugu kizaba cyatewe no guhashya abo bita abanzi.
Aya makuru ahangayikishije Abanyamulenge…
Umwe mu Banyamulenge yabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ko we na bagenzi be bafite ubwoba bwinshi kubera umugambi wa Leta wo kwica abavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Yatangaje ko nyuma yo gusenya Imidugudu y’Imulenge ku kigero cya 95%, abari mu Minembwe, Mikenke, Bijombo, Rurambo na Bibogobogo, ubu ‘abenshi’ nta mutekano bafite.
Avuga ko aho bari mu nkambi ya Mikenke icungwa na MONUSCO bicwa urusorongo kandi ngo hari n’ubwo bicirwa mu maso y’ingabo za Leta.
Ati: “Hari abapfa kandi bikabera mu maso y’ingabo za Leta [FARDC]. N’uyu munsi[ku wa Mbere taliki 24, Mata, 2023] ahitwa i Kananda hafi ya Zone ya Fizi hateraniye inama yo kujya kugaba ibitero.”
Ikindi ni uko i Minembwe nta bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi binjira cyangwa ngo basohoke banyuze inzira y’ubutaka, keretse hakoreshejwe indege cyangwa ubundi buryo, bigakorwa hirindwa kugirirwa nabi n’ababa babategeye ku butaka.
Hiyongeraho ko aba Mai Mai n’indi mitwe batangiye gutozwa na FARDC.
Amakuru Taarifa ifite avuga ko kubera ko mu mwaka wa 1964, hari abitwaga Mai Mai Murere, mu mwaka wa 1964, mu rwego rwo kugira ngo Leta ikureho ubwicanyi ivuge ko idafasha abantu b’abagome ku rwego bamwe bafata nk’abajenosideri, yabakuye ho izina rya Mai Mai n’ibindi bikorwa bibi ibita irindi zina rya Wazalendo.
Wazalendo ni Igiswayile kivuga ‘abantu bakunda igihugu’.
Mu buryo bweruye ariko Leta ibita ‘reservistes’.
Hari umuturage uvuga ko Leta ya DRC ifite umugambi muremure wo kwica Abatutsi bigakorwa n’umutwe wa Mai Mai uhagarariwe na Gen Makanika.
Makanika kandi avugwa ho guhamagarira Abahutu b’i Burundi, n’abo muri DRC guhaguruka bakarwanya umwanzi ari we Mututsi.
Inama zatangiye no gutegurwa ngo zizibasire abaturage ba DRC bavuga Ikinyarwanda.
Ni inama zizaha imbaraga umutwe wa Wazalendo.
Bagenzi bacu ba UMUSEKE bavuga ko hari abantu babiri barimo Naluvumbu Kibambala na Samaddar Mwami Wembasi bo muri Wazalendo bagiye i Kinshasa aho bakiriwe na Justin Bihonahayi Bitakwira wahoze ari Minisitiri w’iterambere ngo baganire uko ibintu byazakorwa neza.
Uwo Justin Bitakwira ari mu Banyapolitiki bavugwaho guhamagarira abaturage b’abanye-Congo guhiga abavuga Ikinyarwanda.
Mu minsi iri imbere haravugwa inama izahuza abayobozi bo muri Wazalendo n’ubuyobozi bukuru bwa DRC ku butumire bwa Perezida Tshisekedi.