Abatuye Goma Basabwe Kuba Maso Kubera Ikirunga Cya Nyamuragira

Abahanga mu by’ibirunga baremeza ko mu nda y’ikirunga cya Nyamuragira hari gutogotera amahindure k’uburyo abagituriye cyane cyane abatuye i Goma basabwa kuryamira amajanja.

Ubukana bw’ayo mahindure bwahawe igipimo cy’ibara ry’Umuhondo, iri rikaba ribanziriza iry’Umutuku ryerekana ko ibintu byakomeye, ko kabaye!

Abahanga bakora mu kigo kitwa  Goma Volcano Observatory (GVO) nibo batanze iyo mpuruza.

Bavuga ko amahindure yo muri iki kirunga yatangiye kwivumbagatanya guhera taliki 04, Ugushyingo, 2023.

- Advertisement -

Nyamuragira ni ikirunga kiri rwagati mu ruhererekane rw’ibindi birunga bikora ku Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Iki kirunga kiba mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho Umujyi wa Goma uherereye ukaba ari nawo murwa mukuru wayo.

Cyaherukaga kuruka mu mwaka wa 2011.

Itangazo ryasohowe n’ikigo kiga ku birunga byo muri DRC n’u Rwanda risaba n’abatuye Intara ya Nyiragogo nabo kuba maso kuko ibya Nyamuragira bishobora kuba bibi cyane isaha iyo ari yo yose.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version