Abanyamisiri Bishimiye Ibyakorewe Mu Rwanda

U Rwanda ruri kwifatanya n’ibindi bihugu by’Afurika mu imurikagurisha mpuzamahanga riri kubera mu Murwa mukuru wa Misiri witwa Cairo.

Rwamuritse kandi rugurisha ibyo rwahanze birimo imyambaro, ibiribwa bipfunyitse mu buryo bubungabunga ibidukikije n’ibindi bifite ikirango ‘Made in Rwanda’.

Ibyo kandi bikubiyemo ibikoresho abantu bakoresha mu ngo, ibyo bapfunyikamo cyangwa batwaramo ibintu bagiye ku rugendo, imitako, imirimbo n’ibindi.

Umwe mu Banyamisiri basuye aho u Rwanda rumurikira ibyo rwahanze witwa Ahmed Tarek yabwiye Taarifa ko yatangajwe kandi ashimishwa no gukomera ndetse n’ubwiza bw’ibikorerwa mu Rwanda.

- Kwmamaza -

Ati: “ Nashimishijwe cyane n’ubwiza no gukomera kw’ibikorerwa mu Rwanda by’amoko atandukanye. Ni ibintu bituma igihugu cyanyu kiba mu bya mbere muri Afurika bikora ibikoresho bizima.”

Undi mushoramari wo muri Afurika y’Epfo witabiriye ririya murikagurisha witwa Jennifer Gugulethu ashima ko  abashoramari b’Abanyarwanda bakora neza, bagakora ibintu byiza.

Umwe mu Banyarwandakazi bagiye  mu Misiri kuhamurikira ibyo bakora, akaba asanzwe akora mu kigo gikora imideli kitwa Daco Mode avuga ko uretse kugurisha bimwe mu byo yajyanyeyo, yahaboneye n’abafatanyabikorwa.

Annet Benegusenga uyobora ishami rishinzwe imikorere y’ibyiciro bitandukanye mu ishoramari mu Rugaga rw’abikorera rwo mu Rwanda avuga ko kuba u Rwanda rwitwara neza mu mikorere y’isoko ry’ibihugu by’Afurika, biruha amahirwe yo kwakirwa neza aho ari ho hose rumuritse ibyo rukora.

Kuri iki Cyumweru taliki 12, Ugushyingo, 2023 nibwo Perezida wa Banki Nyafurika yateguye ririya murikagurisha, Afreximbank, yatangaje gahunda ikomatanyije igamije kuzamura abacuruzi b’u Rwanda n’ahandi muri Afurika yiswe ‘African Collaborative Transit Guarantee Scheme’.

Perezida w’iyo Banki yitwa Benedict Oramah.

Avuga ko iki gikorwa ari ingirakamaro mu kuzamura ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagamijwe kuzamura ubuhahirane.

Yizera ko nibukora neza, buzaba intandaro y’iterambere rishingiye ku bucuruzi, iterambere ibihugu byinshi by’Afurika bizungukiramo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version