Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage ryatangaje ko hasigaye amezi ane kugira ngo abatuye isi bagere kuri Miliyari 8. Ni imibare yerekana ko muri iki gihe abantu bari kwiyongera kubera ko imibereho irushaho kuba mwiza.
Biteganyijwe kandi ko u Buhinde mu mwaka wa 2023 buzaba butuwe n’abantu benshi kurusha abatuye u Bushinwa.
U Bushinwa bwari busanzwe ari bwo bwa mbere butuwe n’abaturage benshi.
Mu myaka 11 ishize, abatuye Isi biyongereyeho abantu miliyari bituma bidatinze bazaba bageze kuri miliyari umunani.
Ibihugu bizagira abaturage benshi biyongereye nk’uko iriya raporo ibivuga ni Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Misiri, Ethiopia, u Buhinde, Nigeria, Pakistan, Ibirwa bya Philippines na Tanzania.
Kuba abantu bazavuka ari benshi kandi bakaramba ni byiza kuko bizafasha kugira ngo ibihugu bibone amaboko yo gukora babiteze imbere.
Gukora ugateza igihugu imbere ariko nabyo bigira ikiguzi.
Bikubiyemo kuba warariye neza, wararinzwe indwara zifata abana, abana bakiga neza ntibate ishuri kandi bakazaminuza.
Abaturage bagomba kurindwa indwara, intambara, ibyorezo n’ibindi.
Ibi byose bisaba ko za Leta zishyiraho uburyo bwo kubigeraho kandi birahenda.
Hari ubwo biba ngombwa ko zizamura imisoro cyangwa zikaka inkunga.
Kugira ngo abatuye isi bazabone ibyo barya bibahagije kandi bazigamire ababakomotseho ni ikibazo kizagora za Leta kubera ko ikirere n’ubutaka byatakaje ubushobozi byahoranye bwo kubyaza umusaruro amazi yaba ay’imvura, ay’inzuzi n’imigezi ndetse n’ay’inyanja ndetse n’ubutaka buragunduka.
‘Mwenemuntu’ niwe nyirabayazana w’iri hinduka kandi ni nawe rigiraho ingaruka kurusha ibindi binyabuzima.
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres avuga ko kuba abantu baziyongera bizasaba ko hongerwa ingamba zo kurinda ko bakomeza kuba intandaro zo gushyuha kw’ikirere kuko uku gushyuha ari ko ntandaro y’imihindagurikire y’ikirere.
Uretse kurumbya imyaka yatewe ikabura imvura cyangwa ifumbire, imihindagurikire y’ikirere ni nyirabayazana w’ibyorezo ndetse n’amakimbirane hagati y’abaturage bapfa ibura ry’amazi.
Ibi kandi byatangiye kugaragara henshi harimo muri Mali, Ethiopia, Kenya no mu bindi bihugu bifite ubutayu cyangwa ubutaka buri hafi kuba ubutayu kandi bukaba butuwe n’abahinzi n’aborozi.
Mu gihe mu bihugu bitaratera imbere cyane ari ho abantu babyara cyane, mu bihugu byateye imbere nka Leta zunze ubumwe z’Amerika, kubyara babigendamo gake.
Urubyiruko rwo muri ibi bihugu ruhitamo kumara imyaka myinshi mu mashuri no mu kazi cyangwa mu iraha mbere yo gushaka.
Ibi byatumye muri rusange Umunyamerikakazi abyara abana babiri mu mwaka wa 2021 mu gihe mu mwaka wa 1950 yabyaraga abana batanu.
Abanyamerika bo baherutse no kugusha ishyano ubwo icyorezo COVID-19 cyabageragamo kikabicamo benshi.
Ikigo cyabo gishinzwe ibarura ry’abaturage kivuga ko mu mwaka wa 2021, Abanyamerika biyongereye ho 0.1%.
Iki kigo kitwa U.S. Census Bureau.
Ya raporo ya paji 54 ivuga ko mu mwaka wa 2030 abatuye isi bazaba ari abantu miliyari 8.5, mu mwaka wa 2050 bakaba miliyari 9.7 n’aho mu mwaka wa 2080 bakaba miliyari 10.4.