Abatuye Utugari 1013 Mu Rwanda Bafite Ikibazo Cy’Indwara Zo Mu Nda

Abakozi bo mu rwego rw’igihugu rushinzwe ubuzima, RBC,  bavuga ko indwara zirengagijwe ari ikibazo kiri mu Banyarwanda benshi. Ni ikibazo gikomeye cyane cyane ku byerekeye indwara y’inzoka. Abanyarwanda bakuru 10 bagenda mu muhanda, bane baba bafite iki kibazo.

Inzoka zo mu nda ziterwa n’umwanda.

Abahanga bavuga ko izi nzoka ari mbi kuko hari ubwo zikura zikagera mu bwonko ku buryo zimwe muri zo zishobora guteza indwara y’igicuri.

Iyo ndwara baba barayitewe no kurya inyama z’ingurube zirimo inzoka ya tenia.

- Advertisement -

Ni inzoka izamuka ikagera mu bwonko kandi igira ingaruka ku buzima bw’umuntu cyane cyane ku bwonko.

Umukozi wa RBC witwa Nathan Hitiyaremye avuga ko ubushakashatsi RBC yakoze yasanze 23% by’abarwaye igicuri mu Karere ka Huye n’Akarere ka Gisagara bagitewe n’uko abatuye utu duce bakunze kurya inyama z’ingurube kandi zidatetse neza.

Umukozi wa RBC Nathan Hitiyaremye

Kuba abatuye utugari 1013 mu tugari 2,148 tugize u Rwanda bagaragaraho ikibazo cy’inzoka ni umutwaro ukomeye ku bukungu n’imibereho myiza y’abaturage muri rusange.

Umuyobozi ushinzwe ubuzima mu Karere ka Gisagara Jackson Karinijabo Kalima avuga ko we n’abo bakorana bakora uko bashoboye ngo bigishe abaturage akamazo k’isuku kandi ngo byatangiye kugira umusaruro n’ubwo hakiri byinshi byo gukora.

Avuga ko mu mwaka wa 2023 nta muturage wa Gisagara warwaye amavunja, gusa hari babiri barwaye ibibembe.

Uretse ubumenyi buke n’ubukene bigaragagara mu baturage, ku rundi ruhande, hari ikibazo cy’abaganga batihugura ngo bakomeze kumenya uko izo ndwara zivurwa n’uburyo bagira inama ngo abaturage bazirinde cyangwa bazivuze.

Akarere ka Gisagara kandi gahura n’ikibazo cy’uko gafite ibishanga byinshi kandi ibyo bishanga ni byo byororokeramo ibinyamushongo, ibi bikaba udusimba tworohereza inzoka gukura no kwinjira mu bantu.

Akarere ka Gisagara mu mibare

Gafite ibitaro bibiri ari byo bya Kibirizi n’ibya Gakoma  bitanga ubufasha mu kuvura abatuye Gisagara muri rusange n’abafite indwara zavuzwe haruguru

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version