Pakistan Iragura Ubucuruzi N’u Rwanda

Itsinda ry’abashoramari bo mu Rwanda ruri muri Pakistan mu rugendo rugamije kuganira na bagenzi babo b’i Islamabad ahashorwa imari.

Baganiriye na bagenzi babo bihurije Ihuriro ryiswe Lahore Chamber of Commerce and Industry (LCCI).

Si ubucuruzi gusa baganiriye ahubwo banagarutse ku ngingo zazamura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abashoramari bo muri Pakistan witwa Kashif Anwar avuga ko gucuruzanya n’u Rwanda ari ingirakamaro kuri rwose no ku Karere ruherereyemo.

Yasabye abashoramari bo mu Rwanda kureba aho bashora muri Pakistan.

Yavuze ko igihugu cye kizakorana n’u Rwanda muri gahunda zitandukanye zigamije iterambere ibihugu byombi birangamiye.

Uhagarariye Pakistan mu Rwanda witwa Naeem Khan avuga ko Afurika ari ahantu heza ho gusho ra ariko u Rwanda rukaba umwihariko.

Ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Pakistan buzibanda ku buhinzi bukoresha imashini, inganda z’imiti n’urwego rw’ikoranabuhanga mu itumanaho.

Itsinda ry’u Rwanda riyobowe na Samuel Abikunda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version