Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abavuga Ko RDF Iri Muri DRC Baguye Mu Mutego W’Ibihuha Bya FDLR-Amb Karega
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abavuga Ko RDF Iri Muri DRC Baguye Mu Mutego W’Ibihuha Bya FDLR-Amb Karega

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 January 2021 2:28 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo Vincent Karega yahaye ubwanditsi bukuru bwa Taarifa ikiganiro, agaruka kuri raporo iherutse gutangazwa ishinja u Rwanda kohereza ingabo muri DRC guhashya FDLR. Yavuze ko ibyo bavuga babiterwa no kugwa mu mutego w’ibihuha.

Hari raporo yasohotse mu ntangiriro za Mutarama, 2021 yasohowe n’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye yavugaga ko hagati no mu mpera z’umwaka ushize(2020) ingabo z’u Burundi n’iz’u Rwanda zagaragaye mu bice bitandukanye mu Burasirazuba bwa DR Congo.

Iyo raporo yavugaga ko mu iperereza ziriya nzobere zakoze zabonye ‘ibimenyetso bifatika’ by’ibikorwa by’ingabo z’ibi bihugu ku butaka bwa DR Congo.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo abasirikare babiri bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije urugendo bari barimo muri DRC aho  bari bajyanye na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta.

Abo basirikare bakuru ni Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda General Jean Bosco Kazura na Major General Joseph Nzabamwita uyobora Urwego rw’Igihugu rw’iperereza, NISS.

Mu kiganiro kihariye Ambasaderi w’u Rwanda muri DRC Bwana Vincent Karega yaduhaye yavuze ko abavuga ko ingabo z’u Rwanda[by’umwihariko] ziri ku butaka bwa DRC baba baguye mu mutego w’ibihuha bya FDLR n’abandi banzi b’u Rwanda.

Yemeza ko umubano w’ibihugu byombi ari mwiza kandi bigaragarira bose.

Yatubwiye ati: “ Ingabo z’ u Rwanda nta mugambi wo gutera igihugu cy’ inshuti zifite nta n’ubwo abagaba bazo basura ikindi gihugu batabaje kuvunyisha. Inzego z’ibihugu byacu zikorana neza umunsi ku wundi nta makemwa, nta rwikekwe. Abakomeza gutanga izo raporo baba baguye mu mutego w’ibihuha bya FDLR n’ abandi banzi b’ u Rwanda  na DRC.”

Ambasaderi Karega avuga ko ababikora baba bakwirakwiza ibihuha no guca igikuba.

Karega yatubwiye ko u Rwanda na DRC bibanye neza mu ngeri zose.

Ibi ngo bigaragarira mu mikoranirire, imigendanire, ubutwererane n’ ubucuruzi.

Avuga ko umuzi w’umubano w’ibi bihugu  ushingiye ku bushake bw’Abakuru babyo.

Kuri Ambasaderi Karega, niyo haba akabazo hagati y’ibihugu byombi, byo ubwabyo bifite inzego n’ uburyo bwa gicuti bwo kuganira no gusesengura ibibireba byose ‘nta muhuza w’ inzaduka.’

Ni izihe nshingano z’Ambasade?

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo yatubwiye ko inshingano z’Ambasade ayoboye ari kumenyekanisha neza u Rwanda, kuboneza umubano n’ ubutwererane hagati y’ inzego za DRC n’ iz’ u Rwanda,  Leta igakorana n’indi Leta, n’abikorera ba buri ruhande bagakorana kandi abaturage bakegenderanirana.

Kugira ngo ibi bishoboke bisaba ko ko imikoranire inozwa binyuze mu guhana amakuru mu biganiro, itumanaho, ubusabane, ingendo hagati y’ ibihugu n’ ibindi.

Ambasade ye kandi itanga serivisi z’ ibyangombwa binyuranye Abanyarwanda n’abanyamahanga bashaka kuza mu Rwanda baturutse yo bakenera.

Iha  amakuru areba u Rwanda  ba mukerarugendo, abashoramari, abashakashatsi n’abandi.

Ambassade y’ uRwanda iri mu mujyi hagati i Kinshasa muri Commune ya De la Gombe ku muhanda Avenue(umuhanda) Lukusa.

Akazi k’Ambasaderi

Taarifa yabajije Ambasaderi Karega niba akazi ko kuba Ambasaderi koroshye asubiza ko ‘koroha cyangwa gukomera’ atari cyo kibazo ahubwo ko akazi keza ari agakomeye kuko gatuma umuntu atirara, ngo aterere iyo.

Yagize ati: “Akazi keza ni akatoroshye kuko gasaba kutirara, gushishoza, gusobanukirwa no kumenya gufata ibyemezo bikwiye mu gihe gikwiye.”

Avuga ko kuba Ambasaderi bisaba kumenya gukorana n’ abandi no kubana n’ abo mudahuje imico n’amateka.

Karega yatubwiye ko gukora ‘diplomacy’ biri mu mirimo myiza ku isi, idasaba ingufu z’ amaboko ahubwo isaba inganzo y’ ubusabane no kumenya kwubaka ubucuti bwubaka kandi bubyara umusaruro.

Abajijwe niba nta ngorane ajya ahura nazo mu kazi ke, yasubije ko nta kazi katagira ingorane zako ariko ko iyo zije uburyo umuntu azitwaramo n’ uburyo azivanamo aribyo bigaragaza ubushobozi afite muri izo nshingano.

Ububanyi n’amahanga bushingira kuki?

Ububanyi n’amahanga bukorwa binyuze mu biganiro bikorwa n’abahagaririye ibihugu byabo cyangwa amatsinda yabo hagamijwe kureba ibyo bakwemeranyaho kugira ngo bizaherweho hafatwa ibyemezo bya Politiki mu rwego runaka.

Ububanyi n’amahanga nibwo shingiro ry’imikoranire y’ibihugu.

Bukorwa n’abantu b’inararibonye bazi uko politiki ikinwa kandi bazi ibikubiye mu masezerano mpuzamahanga agenga imikorere n’imikoranire y’ibihugu.

Abahanga bavuga ko imikorere y’ububanyi n’amahanga bw’iki gihe ishingiye ku masezerano yasinyiwe i Vienne yiswe Vienna Convention on Diplomatic Relations yasinywe muri 1961.

Aya masezerano yemejwe n’ibihugu hafi ya byose byigenga biri ku isi.

Abanyapolitiki mu by’ububanyi n’amahanga baba bacungwa naza Minisiteri z’ububanyi n’amahanga ariko bagakorana n’ibigo birimo ibishinzwe abinjira n’abasohoka, Minisiteri z’ingabo, n’izindi nzego z’iperereza.

N’ubwo amasezerano y’i Vienne ariyo abahanga mu by’ububanyi n’amahanga bashingiraho muri iki gihe, ibya diplomacy byatangiye mu Misiri ya Mbere ya Yezu ubwo abategetsi bayo bagiranaga amasezerano y’amahoro n’abitwaga aba Hittite.

TAGGED:AmbasaderiDRCfeaturedKaregaKazuraNISSRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article USA Trump arrives in Florida as Joe Biden sworn into office
Next Article Christopher Yapfushije Nyina
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?