Umutwe wa Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) wasabye ingabo z’Uburundi zaje gufasha iza DRC gutaha iwabo bigishoboka. Ni nyuma y’uko abo barwanyi bafashe Bukavu, ingabo za DRC zifatanyije n’iz’Uburundi bagahungira ahitwa Plaine de Ruzizi mu bilometero nka 30 uvuye i Bukavu.
M23 isaba ingabo z’Uburundi kuva k’ubutaka bwa DRC kuko zitazanywe no kuhashaka amahoro ahubwo zazanywe no kuhabiba amacakubiri ashingiye ku bwoko.
Bemeza ko Abarundi bagiye muri DRC kuhateza akaduruvayo bityo ko niba bakunda amagara yabo bakwiye gutaha iwabo hakiri kare.
Abo barwanyi bavuga ko bikwiye ko ingabo z’Uburundi ziri ahita Nkomo, Nyangezi no mu kibaya cya Ruzizi zihambira utwazo zigataha.
M23 ivuga ko ingabo z’Uburundi zikomeje guteza akaduruvayo, ndetse zakoranye n’ingabo za DRC na Wazalendo mu kwica abaturage bo muri Kalehe na Ihusi.
Nyuma yo gufata Bukavu, abarwanyi ba M23 basabye abaturage gushyiraho komite zo kwicungira umutekano ngo bakumire ko hari abagaruka kubadurumbanya.
Ingabo z’Uburundi zishinjwa gusahura abaturage no kubakorera ibibangamira uburenganzira bwa muntu.
Abakurikiranira hafi uko byifashe mu Burasirazuba bwa DRC bavuga ko nyuma yo gufata umujyi wa Bukavu, M23 iri bukurikizeho uwa Uvira kuko ari ho abanzi bayo bahungiye.
Bavuga kandi ko bishoboka ko hari ingabo za DRC zishobora kuzahungana n’iz’Uburundi zinjiriye mu Ntara ya Cibitoke.
Icyakora, ni ngombwa gutegereza abantu bakareba aho ibintu bigana…