Mu Mujyi wa Uvira habereye imyigaragambyo yakozwe n’abarwanyi ba Wazalendo bafatanyije n’indi miryango ivuga ko iharanira uburenganzira bwa muntu, bakavuga ko badashaka ko General Olivier Basita ashingwa ubutasi bwa gisirikare kuko ashobora kuba akorana na M23.
Bamwita ko ari maneko ku mpande zombi ni ukuvuga urwa Leta n’urwa AFC/M23.
Imyigaragambyo bakoze yatumye muri Uvira ubuzima buhagarara, amaduka ntiyafungura, amashuri, amasoko n’ibitaro by’ahantu hakomeye muri Uvira nk’ahitwa Mulongwe, Kasenga Na Kanvinvira nabyo birafunga.
Radio Okapi yanditse ko umwuka mubi ujya gukara, byatangiye kuri uyu wa Kabiri ubwo umwe mu barwanyi bo muri Wazalendo yarasaga agakomeretsa abantu babiri bari banze kwifatanya n’abandi mu kwigaragambya.
Babarashe bavuga ko kuba batifatanya n’abandi muri iki gikorwa, ari ikimenyetso cyo gufatanya n’umwanzi.
Byabereye i Kalungwe.
Mu gihe ibintu ari uko bimeze ku ruhande rurebana n’umubano w’aba Wazalendo na M23, hari n’imirwano imaze iminsi hagati y’uru rubyiruko n’ingabo za DRC.
Ibi nabyo byafashe intera mbi tariki 25, Kanama, 2025 ubwo itsinda ry’abantu bari baturutse i Burundi ryageraga muri Uvira rije mu gushyingura Colonel Patrick.
Ibyatangiye ari amahane asanzwe, byaje kuvamo kurasana hapfa aba Wazalendo batanu abandi 14 barafatwa bajya gufungirwa mu kigo cya gisirikare kiri hafi aho.
Colonel Patrick uvugwa aha yari umwe mu basirikare ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo ariko akomoka mu Banyamulenge.
Ubwo yasezerwagaho bwa nyuma ngo ashyingurwe, hari aba Wazalendo binjiye muri Kiliziya aho umurambo we wari uri gusezerwaho, barayigota, basaba abari bahari kubaha ibyo bari bitwaje.
Mu magambo make, barabacucuye.
Nyuma y’ibi, umwe mu bayobozi b’Abanyamulenge witwa Enock Ruberangabo yasabye Leta kurindira umutekano abo mu bwoko bwe.
Ruberangabo ati: “Abantu bacu baragowe. Buri gihe iyo habaye ibibazo mu gihugu cyacu, abo mu bwoko bwacu nibo babigenderamo. Ni ngombwa ko abantu bamenya ko hano ari iwacu”.
Asaba ko inzego za Leta zigomba kurengera abaturage bose ba DRC.