Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 September 2025 3:00 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Imihanda yiriwe itari nyabagendwa. Ifoto@Radio Okapi/Ph. Marc Fimbo.
SHARE

Mu Mujyi wa Uvira habereye imyigaragambyo yakozwe n’abarwanyi ba Wazalendo bafatanyije n’indi miryango ivuga ko iharanira uburenganzira bwa muntu, bakavuga ko badashaka ko General Olivier Basita ashingwa ubutasi bwa gisirikare kuko ashobora kuba akorana na M23.

Bamwita ko ari maneko ku mpande zombi ni ukuvuga urwa Leta n’urwa AFC/M23.

Imyigaragambyo bakoze yatumye muri Uvira ubuzima buhagarara, amaduka ntiyafungura, amashuri, amasoko n’ibitaro by’ahantu hakomeye muri Uvira nk’ahitwa Mulongwe, Kasenga Na Kanvinvira nabyo birafunga.

Radio Okapi yanditse ko umwuka mubi ujya gukara, byatangiye kuri uyu wa Kabiri ubwo umwe mu barwanyi bo muri Wazalendo yarasaga agakomeretsa abantu babiri bari banze kwifatanya n’abandi mu kwigaragambya.

Babarashe bavuga ko kuba batifatanya n’abandi muri iki gikorwa, ari ikimenyetso cyo gufatanya n’umwanzi.

Byabereye i Kalungwe.

Mu gihe ibintu ari uko bimeze ku ruhande rurebana n’umubano w’aba Wazalendo na M23, hari n’imirwano imaze iminsi hagati y’uru rubyiruko n’ingabo za DRC.

Ibi nabyo byafashe intera mbi tariki 25, Kanama, 2025 ubwo itsinda ry’abantu bari baturutse i Burundi ryageraga muri Uvira rije mu gushyingura Colonel Patrick.

Ibyatangiye ari amahane asanzwe, byaje kuvamo kurasana hapfa aba Wazalendo batanu abandi 14 barafatwa bajya gufungirwa mu kigo cya gisirikare kiri hafi aho.

Colonel Patrick uvugwa aha yari umwe mu basirikare ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo ariko akomoka mu Banyamulenge.

Ubwo yasezerwagaho bwa nyuma ngo ashyingurwe, hari aba Wazalendo binjiye muri Kiliziya aho umurambo we wari uri gusezerwaho, barayigota, basaba abari bahari kubaha ibyo bari bitwaje.

Mu magambo make, barabacucuye.

Nyuma y’ibi, umwe mu bayobozi b’Abanyamulenge witwa Enock Ruberangabo yasabye Leta kurindira umutekano abo mu bwoko bwe.

Ruberangabo ati: “Abantu bacu baragowe. Buri gihe iyo habaye ibibazo mu gihugu cyacu, abo mu bwoko bwacu nibo babigenderamo. Ni ngombwa ko abantu bamenya ko hano ari iwacu”.

Asaba ko inzego za Leta zigomba kurengera abaturage bose ba DRC.

TAGGED:AbarwanyiCongoDRCfeaturedWazalendo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?