Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Einat Weiss yabwiye abitabiriye umuhango wo kwibuka Abayahudi bazize Jenoside yabakorewe ko urwango bagiriwe n’Abanazi hagati ya 1935 kugeza mu mwaka wa 1945 n’ubu rugihari hirya no hino ku isi.
Ni urwango avuga ko rwatijwe umurindi n’uko Israel yitabaye mu guhangana na Hamas nyuma y’uko uyu mutwe uyigabyeho kikica abantu barenga 1000 mu gihe gito.
Ambasaderi Einat Weiss avuga ko mu gihe hibukwa Jenoside yakorewe Abayahudi imyaka ikaba ibaye 81, ubwoba ku Bayahudi aho bari hose ku isi ari bwinshi.
Asanga abanzi na Israel bashaka gukuraho Israel n’amajyambere yayo.
Ibi ngo byagaragajwe n’igitero Hamas yagabye taliki 07, Ukwakira, 2023.
Avuga ko kuva kuri iriya taliki Israel yinjiye mu gihe kidasanzwe cyo kwirwanaho.
Muri uko kwirwanaho, Israel ihora izirikana uko ibintu byagenze kugira ngo Hitler n’Abanazi babeho.
Ambasaderi Einat Weiss yibukije abantu ibaruwa y’umwanditsi Emile Zola yise J’Accuse.
Avuga ko muri iyo baruwa, uwo mwanditsi yavuze ashinja Abayobozi b’Ubufaransa bwo mu mwaka wa 1893 ivangura bakoreraga Abayahudi.
Zola yayigeneye Perezida w’Ubufaransa bw’icyo gihe witwaga Felix Faure.
Emile Zora yabwiye Perezida Faure ko ubuyobozi bwe bwafunze burenganya Alfred Dreyfus wari Umuyahudi w’Umufaransa w’umusirikare wari Captain bumukatira burundu.
Bwamushinjaga ubutasi.
Ambasaderi Einat nawe avuga ko Israel ishinja isi kurebera ibibi bya Hamas.
Uyu mugore ufite abana b’impanga akaba afite n’umugabo uri ku rugamba muri Gaza avuga ko kwibukira Abayahudi ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi ari ikimenyetso kigaragaza ubumwe buranga Abanyarwanda n’abaturage ba Israel.
Yashimye ijambo rya Minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr Bizimana yavuze ku rwango rwaranze abakoreye Abatutsi Jenoside kandi ngo rusa n’urwakorewe Abayahudi.
Einat Weiss aherutse kubwira Taarifa ko Abanyarwanda n’Abayahudi bahujwe n’umutima.
Ni inshuro ya kabiri Kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi bibereye mu Rwanda.