Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abayahudi Nta Hantu Hatekanye 100% Dufite Ku Isi- Amb Einat Weiss
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abayahudi Nta Hantu Hatekanye 100% Dufite Ku Isi- Amb Einat Weiss

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 January 2024 11:42 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Einat Weiss yabwiye abitabiriye umuhango wo kwibuka Abayahudi bazize Jenoside yabakorewe ko urwango bagiriwe n’Abanazi hagati ya 1935 kugeza mu mwaka wa 1945 n’ubu rugihari hirya no hino ku isi.

Ni urwango avuga ko rwatijwe umurindi n’uko Israel yitabaye mu guhangana na Hamas nyuma y’uko uyu mutwe uyigabyeho kikica abantu barenga 1000 mu gihe gito.

Ambasaderi Einat Weiss avuga ko mu gihe hibukwa Jenoside yakorewe Abayahudi imyaka ikaba ibaye 81, ubwoba ku Bayahudi aho bari hose ku isi ari bwinshi.

Asanga abanzi na Israel bashaka gukuraho Israel n’amajyambere yayo.

Ibi ngo byagaragajwe n’igitero Hamas yagabye taliki 07, Ukwakira, 2023.

Avuga ko kuva kuri iriya taliki Israel yinjiye mu gihe kidasanzwe cyo kwirwanaho.

Muri uko kwirwanaho, Israel ihora izirikana uko ibintu byagenze kugira ngo Hitler n’Abanazi babeho.

Ambasaderi Einat Weiss yibukije abantu ibaruwa y’umwanditsi Emile Zola yise J’Accuse.

Weiss avuga ko urwango Abayahudi bangwa rukomeye muri iki gihe

Avuga ko muri iyo baruwa, uwo mwanditsi yavuze ashinja Abayobozi b’Ubufaransa bwo mu mwaka wa 1893 ivangura bakoreraga Abayahudi.

Emile Zola

Zola yayigeneye Perezida w’Ubufaransa bw’icyo gihe witwaga Felix Faure.

Emile Zora yabwiye Perezida Faure ko ubuyobozi bwe bwafunze burenganya  Alfred Dreyfus wari Umuyahudi w’Umufaransa w’umusirikare wari Captain bumukatira burundu.

Alfred Dreyfus akiri Captain mu ngabo z’Ubufaransa

Bwamushinjaga ubutasi.

Ambasaderi Einat nawe avuga ko Israel ishinja isi kurebera ibibi bya Hamas.

Ibaruwa J’Accuse ya Emile Zola

Uyu mugore ufite abana b’impanga akaba afite n’umugabo uri ku rugamba muri Gaza avuga ko kwibukira Abayahudi ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi ari ikimenyetso kigaragaza ubumwe buranga Abanyarwanda n’abaturage ba Israel.

Yashimye ijambo rya Minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr Bizimana yavuze ku rwango rwaranze abakoreye Abatutsi Jenoside kandi ngo rusa n’urwakorewe Abayahudi.

Einat Weiss aherutse kubwira Taarifa ko Abanyarwanda n’Abayahudi bahujwe n’umutima.

Ni inshuro ya kabiri Kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi bibereye mu Rwanda.

Minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr Bizimana
Abitabiriye uyu muhango
Rabbi w’Isinagogi ya mbere iba mu Rwanda
Umuyobozi w’Amashami ya UN mu Rwanda Ozamio acana urumuri rwo kwibuka
TAGGED:AbatutsiAbayahudiEinatfeaturedIsraelJenosideWeiss
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Yakiriye Perezida Wa Mozambique
Next Article Kigali: Yishimira Ko Kwagura Amarembo Byafashije Abanyarwanda Kwiga Imahanga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?