Ikigo cy’u Buyapani gishinzwe iteganyagihe cyasabye abatuye Perefegitura ya Kagoshima kuzinga utwangushye bagahunga inkubi y’umuyaga bise Nanmadol itarahabasanga ikabarimbura.
Ubuyapani ni kimwe mu bihugu bikunze kwibasirwa n’ibiza birimo inkubi n’imitingito ihitana benshi.
Hari n’ibindi bihugu by’ibirwa nabyo bikunze kwibasirwa n’ibyo biza birimo Philippines, Indonesia n’ibindi.
Abatuye kiriya gice bahawe integuza kuri uyu wa Gatandatu taliki 17, Nzeri, 2022 babwirwa ko niba badahunze abenshi muri bo kuri iki Cyumweru taliki 18, nzeri bari buhure n’akaga.
Inkubi yiswe Nanmadol iravugwaho kuza kuba ari iyo ikomeye mu zageze mu Buyapani mu myaka irenga 20 ishize.
Ni umuyaga uza kuba ufite umuvuduko urenga Kilometero 100 mu isaha, ukaza guteza imvura ingana na mililitiro 55 kuri metero kare imwe.
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru gari ya moshi nyinshi zabujijwe abantu bavanwa aho batuye kugira ngo barindwe akaga.