Komiseri wa Polisi ya Lesotho, Holomo Molibeli n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ya Malawi (DIGP) Mkandawire Happy Kangoma baraye bitabiriye igikorwa cyo guha impamyabumenyi abapolisi b’u Rwanda barangije amasomo yo kurindira umutekano mu mazi.
Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yari Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye.
Amahugurwa bariya bapolisi b’u Rwanda babonye bayakoreye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, ku ruhande rw’Akarere ka Rubavu.
Yitabiriwe n’abapolisi 11 mu gihe kingana n’ukwezi.
Umukuru wa Polisi ya Lesotho n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ya Malawi bari bitabiriye n’umuhango wo kurangiza amasomo ya ba Ofisiye bakuru uherutse kubera mu Ishuri rikuru rya Polisi riba i Musanze wabaye kuwa Gatanu.
Bamwe mu bapolisi barangije ariya masomo bari abo muri Lesotho na Malawi.
Abapolisi bahawe imyabumenyi bigaga i Musanze bize amasomo ari mu byiciro bitatu.
Hari amasomo ajyanye n’umwuga atangirwa igihembo cya ‘Passed Staff College (PSC)’, impamyabumenyi mu bijyanye n’imiyoborere n’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bumenyi bw’amahoro no gukemura amakimbirane.
Hari kandi amahugurwa yo ku rwego rwisumbuye yahawe abapolisi bo mu Ishami rishinzwe gucunga umutekano wo mu mazi, yatangwaga n’abarimu bo muri Polisi y’Ubutaliyani yitwa Carabinieri.
Akusanyirijemo amasomo y’ibanze bahawe ashingiye ku mahugurwa yabanje n’amasomo ahanitse yo kwibira mu mazi y’ikiyaga.
Harimo kandi uburyo bwo gushakisha ibintu byaguye mu mazi bikagera ahantu umuntu ashobora kubona n’amaso cyangwa aho atabona ibi bikajyanirana no kumenya gukoresha ibikoresho kabuhariwe mu gushaka ibyarohamye.
Bize kurohora ibyarohamye mu mazi bakoresheje imigozi yabugenewe, gukoresha igipimo cy’icyuma gifasha kumva aho igishakishwa giherereye hakoreshwa indangakerekezo, gufata amafoto kugera ku bishakishwa mu ndiba y’amazi no kubikuramo hifashishijwe umupira wabugenewe ushyirwamo umwuka ugakoreshwa mu kubizamura.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Namuhoranye yavuze ko amahugurwa yo kuzamura ubumenyi n’ubushobozi ari gahunda izakomeza muri Polisi y’u Rwanda.
Ati: “ Ubumenyi mwungukira mu mahugurwa nk’aya ntibuteze kuzaba urukuta ahubwo bugomba gufungura inzira yo guhora mwaguka haba mu bumenyi ndetse no mu bikoresho bigezweho”.
Avuga ko iterambere ryose rijyana no gutekereza ko hari ibibazo bishobora kuvuka ndetse no guhora abantu biteguye inzira yakoreshwa ngo bahangane nabyo.
Yashimiye ubufatanye bukomeye buri hagati ya Carabinieri na Polisi y’u Rwanda, ashimira n’abarimu batanze aya mahugurwa.
Muri uyu muhango wo gusoza aya mahugurwa, abayitabiriye bagaragaje ubuhanga bungukiye muri aya masomo mu myitozo bakoze y’ubutabazi bacubira mu mazi.
Ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani…
Mu mwaka wa 2017 nibwo Polisi y’u Rwanda na Carabiniere bashyize umukono ku masezerano k’ubufatanye hagati y’izo nzego zombi.
Kuva icyo gihe hatangiye umubano ufatika mu iterambere ry’ubushobozi mu bikorwa byo kugarura amahoro hirya no hino ku isi, kurwanya iterabwoba, gucunga umutekano w’ibibuga by’indege, gucunga umutekano n’ituze rusange, kurinda abayobozi bakuru, kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga, gucunga umutekano wo mu muhanda, kurengera ibidukikije n’ibindi.
Umuyobozi w’Umutwe wa Polisi ushinzwe umutekano wo mu mazi (Marine Unit), Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye yavuze ko umutwe wa Marine ufite inshingano zo kurinda umutekano wo mu mazi magari yose yo mu gihugu.
Avuga ko kugira ngo ibyo bikunde bisaba ubushobozi bwuzuye kugira ngo ababishinzwe basohoze inshingano zabo.