Minisitiri w’ingabo za Mozambique witwa Major General Cristóvão Artur Chume, Umugaba mukuru wazo witwa Maj Gen André Rafael Mahunguane n’Umuyobozi wa Polisi y’aho CP Fabião Pedro Nhancololo bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.
Ku rubuga rwa X rwa Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda handitse ko abo bayobozi bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi, kuri uyu wa Gatandatu bakaba basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.
Bari baherejwe n’Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brigadier General Ronald Rwivanga.
Basuye kandi n’ingoro y’amateka yo kubohora u Rwanda iri aho Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda iherereye ku Kimihurura.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu Tariki 23, Kanama, 2025 basuye na Minisiteri y’ingabo bakirwa n’abayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda.
U Rwanda rufitanye umubano na Mozambique muri byinshi ariko cyanecyane mu rwego rw’umutekano.
Mu mwaka wa 2021 nibwo rwohereje abasirikare n’abapolisi muri Mozambique ngo bayifashe guhashya abarwanyi bari barigaruriye Intara ya Cabo Delgado guhera mu mwaka wa 2017.
Kuva icyo gihe kugeza ubu, rukorana nayo mu kubaka inzego zayo z’umutekano.