Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abayobozi B’u Burundi Baganiriye N’u Rwanda K’Ubufatanye Mu By’Ubukungu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Abayobozi B’u Burundi Baganiriye N’u Rwanda K’Ubufatanye Mu By’Ubukungu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 February 2023 3:11 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 11, Gashyantare, 2023 ku Kanyaru hahuriye abayobozi b’u Burundi n’ab’u Rwanda baganira ku ngingo zitandukanye zirimo n’ubufatanye mu by’ubukungu.

Hashize igihe kirekire u Rwanda n’u Burundi bitagendereranira mu buryo busesuye kubera ibibazo bya Politiki byavutse hagati ya Kigali na Bujumbura byatangiye mu mwaka wa 2015.

Icyo gihe u Burundi bwashinjaga  u Rwanda kuba inyuma ya Coup d’état yaburijwemo.

Mu rwego rw’ubukungu, Abanyarwanda bari basanzwe bagenderanira n’Abarundi bagahahirana haba amafi yaturukaga mu kiyaga cya Tanganyika, haba imbuto cyangwa imboga ndetse n’ubukerarugendo bushingiye ku mahoteli.

Aho ibibazo bivukiye, iyo migenderanire yarahagaze k’uburyo aho imipaka ifunguriwe abayobozi bari kwigira hamwe uko ibintu  byakongera gusubizwa mu buryo.

Abayobozi mu Ntara y’Amajyepfo bayobowe na  Guverineri wayo Alice Kayitesi bagiye kwakirira ku Kanyaru bagenzi babo baturutse mu Burundi bayobowe na Guverineri w’Intara ya Kayanza.

Uyu munsi, ku Kanyaru, abayobozi mu Ntara y'Amajyepfo Guverineri bakiriye abayobozi baturutse mu Burundi bayobowe na Guverineri w’Intara ya Kayanza.
Uru ruzinduko rugamije kugirana ibiganiro bigamije ubufatanye mu bukungu, imiyoborere, imibereho y’abaturage n’umutekano. pic.twitter.com/shcej8XolP

— Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) February 11, 2023

Si ubukungu gusa bariya bayobozi baganiriyeho kuko berebeye hamwe uko umutekano uhagaze hagati y’ibihugu  byombi no kurebera hamwe uko warushaho kunozwa

Uru ruzinduko rugamije kugirana  ibiganiro bigamije ubufatanye mu bukungu, imiyoborere, imibereho y’abaturage n’umutekano.

U Rwanda n’u Burundi muri iki gihe ni ibihugu bibanye neza.

Icyakora hari ibitaranozwa nk’uko Perezida Kagame aherutse kubibwira Jeune Afrique ariko ngo nabyo biri mu nzira nziza yo gukemuka.

 

TAGGED:AkanyarufeaturedUbukunguumupakaUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rwungutse Imashani Nyinshi Nini Zubaka Imihanda
Next Article Umuraperi Ukomeye Wo Muri Afurika Y’Epfo Yishwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?