Kuri uyu wa Gatandatu taliki 11, Gashyantare, 2023 ku Kanyaru hahuriye abayobozi b’u Burundi n’ab’u Rwanda baganira ku ngingo zitandukanye zirimo n’ubufatanye mu by’ubukungu.
Hashize igihe kirekire u Rwanda n’u Burundi bitagendereranira mu buryo busesuye kubera ibibazo bya Politiki byavutse hagati ya Kigali na Bujumbura byatangiye mu mwaka wa 2015.
Icyo gihe u Burundi bwashinjaga u Rwanda kuba inyuma ya Coup d’état yaburijwemo.
Mu rwego rw’ubukungu, Abanyarwanda bari basanzwe bagenderanira n’Abarundi bagahahirana haba amafi yaturukaga mu kiyaga cya Tanganyika, haba imbuto cyangwa imboga ndetse n’ubukerarugendo bushingiye ku mahoteli.
Aho ibibazo bivukiye, iyo migenderanire yarahagaze k’uburyo aho imipaka ifunguriwe abayobozi bari kwigira hamwe uko ibintu byakongera gusubizwa mu buryo.
Abayobozi mu Ntara y’Amajyepfo bayobowe na Guverineri wayo Alice Kayitesi bagiye kwakirira ku Kanyaru bagenzi babo baturutse mu Burundi bayobowe na Guverineri w’Intara ya Kayanza.
Uyu munsi, ku Kanyaru, abayobozi mu Ntara y'Amajyepfo Guverineri bakiriye abayobozi baturutse mu Burundi bayobowe na Guverineri w’Intara ya Kayanza.
Uru ruzinduko rugamije kugirana ibiganiro bigamije ubufatanye mu bukungu, imiyoborere, imibereho y’abaturage n’umutekano. pic.twitter.com/shcej8XolP— Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) February 11, 2023
Si ubukungu gusa bariya bayobozi baganiriyeho kuko berebeye hamwe uko umutekano uhagaze hagati y’ibihugu byombi no kurebera hamwe uko warushaho kunozwa
Uru ruzinduko rugamije kugirana ibiganiro bigamije ubufatanye mu bukungu, imiyoborere, imibereho y’abaturage n’umutekano.
U Rwanda n’u Burundi muri iki gihe ni ibihugu bibanye neza.
Icyakora hari ibitaranozwa nk’uko Perezida Kagame aherutse kubibwira Jeune Afrique ariko ngo nabyo biri mu nzira nziza yo gukemuka.