Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 August 2025 7:52 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abayobozi b’ibihugu bikomeye mu Burayi bageze i Washington k’ubutumire bwa Perezida Trump ngo ababwire mu magambo arambuye ibyo yemeranyijeho na Vladmir Putin mu nama bagiranye mu mpera w’Icyumweru gishize.

Ku wa Gatanu  Tariki 15, Kanama, 2025 nibwo bombi bahuriye muri Leta ya Alaska mu Mujyi wa Anchorage baganirira mu muhezo mu gihe cy’amasaha atatu.

Mu nama Trump azagirana n’abayobozi bo mu bihugu by’Uburayi hazaba hari na Volodymyr Zelensky Perezida wa Ukraine kandi yaba BBC yaba The New York Times cyangwa Politico byose byemeza ko ari we ibiganiro bizatindaho.

Amakuru avuga ko Perezida wa Amerika yamaze gutanga umurongo ko Ukraine igomba kuzibukira ibyo gushaka kujya muri OTAN kandi iby’uko yasubirana Intara ya Crimea ikabyibagirwa.

Kugeza ubu abayobozi b’ibihugu bikomeye mu Burayi barimo Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron,  Sir Keir Starmer Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Chancellor w’Ubudage Friedrich Merz n’Umunyamabanga Mukuru w’Ubumwe bw’Uburayi Ursula Gertrud von der Leyen bamaze kugera muri Amerika.

Abandi ni Minisitiri w’Intebe w’Ubutaliyani Giorgia Meloni, Perezida wa Finland Alexander Stubb n’abayobozi bakuru ba OTAN.

Minisitiri w’Intebe w’Ubutaliyani Meloni avuga ko we n’abandi Banyaburayi bashyigikiye Ukraine gusa akemeza ko banashyigikiye umuhati wa Amerika mu buhuza ikora.

Kuba Putin yarabanje kuganira na Putin nta Munyaburayi uhari cyangwa Umunya Ukraine bigaragara nk’ikimenyetso cy’uko intambara iri hariya abagomba kuyiganiraho b’ibanze ari nabo bayirwana mu by’ukuri n’ubwo atari bo ihitana ni Amerika n’Uburusiya.

Ikibabaje, nk’uko bamwe babivuga, ni uko abenshi babigwamo ari Abanya Ukraine kandi nta Munyamerika wabiguyemo ahubwo Amerika yo yahaye Ukraine intwaro zifite agaciro kanini mu  madolari igomba kwishyura.

Hagati aho kandi Uburusiya bwamaze kwigarurira ibice bingana na 25% by’ubuso bwose bwa Ukraine, ubuso buje bwiyongera kuri Crimea yafashwe mu mwaka wa 2014.

Tariki 22, Gashyantare, 2022 nibwo ingabo 100,000 z’Uburusiya zatangije intambara muri Ukraine.

Amakuru yavugaga ko Putin yabikoze ngo aburizemo umugambi Ukraine yari ifite wo kujya muri OTAN, ikintu cyari bwugarize umutekano w’Uburusiya.

TAGGED:featuredIntambaraUbufaransaUburwayiUkraine
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda
Next Article Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Tombola Inzozi Lotto Yahagaritswe Gukorera Mu Rwanda

Hafi Kimwe Cya Kabiri Cy’Ibyo u Rwanda Rwohereza Mu Muhanga Gikomoka Ku Buhinzi- PM Nsengiyumva

Amerika Ntishaka Umusirikare Wayo Ubyibushye

Nyuma Y’Imyaka Babana, Sonia Rolland Yakoze Ubukwe Ashagawe N’Abakobwa Be

Drone Y’Ingabo Za DRC Yagabye Igitero Ku Birindiro Bya AFC/M23

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ambasaderi Nyamvumba Yahaye Rayon Sports Umukoro

Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira

Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari

Amasezerano Y’u Rwanda N’Ibirwa Bya Trinidad And Tobago Mu Bwikorezi

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu Rwanda

U Rwanda Rugiye Gushinga Ikigo Gitoza Gukumira Ibitero By’Ikoranabuhanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu mahangaUbumenyi N'Ubuhanga

Umuhanga Wabwiye Isi Imibereho Y’Impundu Jane Goodall Yapfuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Hatangijwe Ihuriro Ry’Abashoramari Bo Mu Bwongereza Bakorera Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Ivuga Ko Isiganwa Rya UCI Ryasukuye Ikirere Cya Kigali

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?