Nyuma yo kwakira umuyobozi w’Ishami rishinzwe itumanaho mu Kigo mpuzamahanga kita ku itumanaho ku isi witwa Doreen Bodgan- Martin, Perezida Kagame yakiriye Tidjane Thiam uyobora Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe itembere mu by’imari, Rwanda Finance Ltd ari kumwe na Nick Barigye uyobora Ikigo kitwa Kigali International Finincial Centre.
Ibiro by’Umukuru w’igihugu bivuga ko ibiganiro Perezida Kagame yagiranye n’aba bayobozi byibanze mu gusuzuma aho imirimo yo gutangiza no gukomeza imikorere y’Ikigo mpuzamahanga mu by’imari cya Kigali igeze.
Ikigo KIFC cyatangiye gukora ku mugaragaro mu mwaka wa 2020. Igitekerezo cyo kugishinga cyatangiye mu mwaka wa 2017.
Intego yacyo ni ugufasha abashoramari bo muri Afurika kubona ahantu hizewe kandi batekanye babika amafaranga yabo.
Ibi byose u Rwanda rubikora rushyize imbere ikoranabuhanga ririnzwe bihagije k’uburyo amafaranga y’abashoramari barwizeye aba acunzwe mu mutekano.
Ikoranabuhanga mu by’imari niryo bita mu Cyongereza FinTech( Financial technology).
Mu rwego rwo gukomeza gukurura abashomari, Leta y’u Rwanda yasoneye umusoro w’imyaka irindwi abashoramari bashora mu rwego rw’ubuzima, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no mu by’ingufu.
Uyu muhati w’u Rwanda kandi watangiye gutanga umusaruro kuko hari abashoramari batangiye kurubitsa amafaranga yabo.
Mu Ugushyingo 2022 muri kiriya kigo hashinzwe ikigega kiswe Virunga Africa Fund I cyashyizwemo imari shingiro ya miliyoni 250 $.
Abashoramari bakomeye bashyizemo aya mafaranga ni Ikigo Qatar Investment Authority na Rwanda Social Security Board.
Intego ni uko ikigega cyose kizashorwamo Miliyoni ziri hagati ya 100 na Miliyoni 120 $.
U Rwanda ngo ni cyo gihugu guhagaze neza mu ishoramari mu by’imari ndetse kurusha Afurika y’Epfo.
Rwiyemeje ko abashoramari b’Afurika bose bazarugana bakarubikamo imari.
Mu rugendo rwo kuzamura urwego rw’imari mu Rwanda, Qatar yiyemeje kuzafatanya narwo.
Muri Nzeri, 2021 hari amasezerano yasinywe hagati y’Ikigo Kigali International Financial Center na Qatar Finincial Centre agamije ubufatanye buhamye mu guteza imbere urwego rw’imari mu Rwanda.