Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abayobozi Mu Rwego Rw’Imari Bakiriwe Na Perezida Kagame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Abayobozi Mu Rwego Rw’Imari Bakiriwe Na Perezida Kagame

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 February 2022 6:52 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma yo kwakira umuyobozi w’Ishami rishinzwe itumanaho mu Kigo mpuzamahanga kita ku itumanaho ku isi witwa Doreen Bodgan- Martin, Perezida Kagame yakiriye Tidjane Thiam uyobora Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe itembere mu by’imari, Rwanda Finance Ltd ari kumwe na Nick Barigye uyobora Ikigo kitwa Kigali International Finincial Centre.

Ibiro by’Umukuru w’igihugu bivuga ko ibiganiro Perezida Kagame yagiranye n’aba bayobozi byibanze mu gusuzuma aho imirimo yo gutangiza no gukomeza imikorere y’Ikigo mpuzamahanga mu by’imari cya Kigali igeze.

Ikigo KIFC cyatangiye gukora ku mugaragaro mu mwaka wa 2020. Igitekerezo cyo kugishinga cyatangiye mu mwaka wa 2017.

Intego yacyo ni ugufasha abashoramari bo muri Afurika kubona ahantu hizewe kandi batekanye babika amafaranga yabo.

Yaraye abakiriya bamusobanurira aho imikorere irambye ya Kigali International Financial Center igeze

Ibi byose u Rwanda rubikora rushyize imbere ikoranabuhanga ririnzwe bihagije k’uburyo amafaranga y’abashoramari barwizeye aba acunzwe mu mutekano.

Ikoranabuhanga mu by’imari niryo bita mu Cyongereza FinTech( Financial technology).

Mu rwego rwo gukomeza gukurura abashomari, Leta y’u Rwanda yasoneye umusoro w’imyaka irindwi abashoramari bashora mu rwego rw’ubuzima, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no mu by’ingufu.

Uyu muhati w’u Rwanda kandi watangiye gutanga umusaruro kuko hari abashoramari batangiye kurubitsa amafaranga yabo.

Mu Ugushyingo 2022 muri kiriya kigo hashinzwe ikigega kiswe Virunga Africa Fund I cyashyizwemo imari shingiro ya miliyoni 250 $.

Abashoramari bakomeye bashyizemo aya mafaranga ni Ikigo Qatar Investment Authority na  Rwanda Social Security Board.

Intego  ni uko ikigega cyose kizashorwamo Miliyoni ziri hagati ya 100 na Miliyoni 120 $.

Nick Barigye mu kiganiro yahaye Taarifa ubwo iki kigo cyatangira gukora mu mwaka wa 2020

U Rwanda ngo ni cyo gihugu guhagaze neza mu ishoramari mu by’imari ndetse kurusha Afurika y’Epfo.

Rwiyemeje ko abashoramari b’Afurika bose bazarugana  bakarubikamo imari.

Mu rugendo rwo kuzamura urwego rw’imari mu Rwanda, Qatar yiyemeje kuzafatanya narwo.

Muri Nzeri, 2021 hari amasezerano yasinywe hagati y’Ikigo Kigali International Financial Center na Qatar Finincial Centre agamije ubufatanye buhamye mu guteza imbere urwego rw’imari mu Rwanda.

Ubufatanye Bw’U Rwanda Na Qatar Ku Isoko Ry’Imari

TAGGED:featuredIkigoImariKagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RDF Yungutse Abasirikare Bashya
Next Article Ingabo Za Putin Zasakije Umurwa Mukuru Wa Ukraine
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

You Might Also Like

Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?