Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ab’I Nyagatare Barashinja Ubuyobozi Kurigisa Amafaranga Yo Kugura Irimbi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ab’I Nyagatare Barashinja Ubuyobozi Kurigisa Amafaranga Yo Kugura Irimbi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 October 2022 6:59 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu tugari twa Kagitumba na Cyembogo mu Murenge wa Matimba, mu Karere ka Nyagatare hari abaturage bavuga ko bakusanyije Miliyoni Frw 4 baziha ubuyobozi ngo bugure ubutaka bazajya bashyinguramo, ntibamenya aho yarengeye.

Bavuga ko hashize imyaka ine bizejwe guhabwa ubutaka bwo gushyinguramo nyuma yo kwishakamo amafaranga yo kubugura ariko ikirari kikaba cyarumye.

Bamwe mu batuye muri aka gace bashinja ubuyobozi kubarira amafaranga

Umwe muri bo yabwiye   Flash Radio/Tv  ko buri rugo rwasabwe gutanga Frw  9000 ariko batamenye uko uwo mushinga warangiye.

Ati “Mbere twatanze  Frw 5000, ubwa kabiri bati dutanga Frw 4000, biba Frw 9000. Twicara tubibaza ngo ntabwo barabona ubushobozi, ubu dushyingura i Matimba.”

Mugenzi we avuga ko ariya mafaranga bayatanze ariko batigeze bayagarurirwa.

Avuga ko muri iki gihe bajya gushyingura i Matimba kandi ngo ni kure bikabasaba gutega imodoka bikabahenda.

Ati: “ Twatanze amafaranga batubwira ngo ni ay’irimbi, ntitwaribona, amafaranga na yo ntitwayabona, ibyo byose byahezeyo.”

Uwahoze ayobora Akagari ka Matimba ubbu akaba ayobora aka Cyembogo witwa Chris Nshimiyimana avvuga ko uriya mushinga wagiye mu maboko y’Akarere, kakazaba ariko gafata umwanzuro.

Yagize ati “Twabanje kubicisha muri Njyanama haba iy’Akagari n’Umurenge kugira ngo babikurikirane, babishyira ku rwego rw’Akarere, bakatubwira ko Akarere kagiye gutanga icyemezo cyo kugira ngo bashyingure ndetse n’ubutaka bwavuye mu maboko y’umuturage bujya mu maboko y’Akarere.”

Ngo bagiye gukora ubuvugizi ahantu hatandukanye ariko kugeza ubu nta gisubizo kinyuze abaturage barahabwa.

Icyo Akarere kabivugaho…

Gasana Stephen uyobora Akarere ka Nyagatare yavuze  ko aya mafaranga yakoreshejwe agurwa ubutaka.

Gasana Stephen uyobora Akarere ka Nyagatare

Bamubajije kuri iki kibazo yarasubije ati: “Bashoboye kubona igice cya hegitari. Ubundi irimbi rigira ingano y’ubutaka rikwiye guheraho. Hifuzwa ko haba hegitari ebyiri, ibiro by’ubutaka bw’Akarere birimo kubikurikirana, ni byo twabishinze kugira ngo birebe ingano y’ubutaka buhari, birebe ko ibyangombwa byuzuye, hanyuma n’icyangombwa gisohoke niba cyujuje ibisabwa, cyibe cyasohoka cyitwa irimbi.”

Aba baturage bifuza ko bahabwa irimbi kuko aho bashyingura bakora urugendo rurerure kandi bagakoresha amafaranga Frw 30.000 bakodesha imodoka cyangwa mu bindi bijyana no gushyungura ababo.

 

TAGGED:AbaturageAmafarangafeaturedIrimbiNyagatareUbuyobozi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umubano W’U Rwanda Na Rhineland-Palatinate Mu Mibare
Next Article M23 Iracyafite Bunagana Kandi Yafashe N’Ahitwa Kalengera
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nick Ngendahayo Ari Gutegura Igitaramo Kirangiza Umwaka Kizabera I Kigali 

Perezida Wa Madagascar Yuhunze Igihugu 

Netanyahu Ati: ‘Abanzi Bacu Bamenye Ko Tutujya Twibagirwa’

U Rwanda Rugiye Kubaka Icyanya Cy’Inganda Kizatunganya Impu

Inzitizi Abo Muri DRC Babona Mu Kwambura FDLR Intwaro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ingingo Z’Ingutu Zitegereje Trump Mu Kumvikanisha Hamas Na Israel 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Abakozi Ba RBC Bafunzwe Bazira Ruswa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Abanya Israel Ba Mbere Batwawe Na Hamas Barekuwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Israel: Baritegura Kwakira Trump Nk’Umwami

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?