Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ab’i Rusizi nibatekane, abaraye bakoze amahano tuzabafata- CP Kabera
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ab’i Rusizi nibatekane, abaraye bakoze amahano tuzabafata- CP Kabera

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 December 2020 10:14 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera aburira abapolisi kuzibukira ruswa
SHARE

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yabwiye Taarifa ko Urwego avugira rwatangiye gushakisha abaraye bateye urugo rw’umuturage w’i Gihundwe bafite imbunda rukabasahura Frw 400 000 bakica n’umugore we. Ahumuriza abaturage.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 27, Ukuboza, 2020 nibwo abantu batatu barimo babiri bambaye imyenda ya gisirikare bateye urugo rwa Bavugamenshi n’umugore we Mukandayisenga bababwira ko babaha imbunda babitse mu rugo, abandi bababwira ko ntayo.

Nyuma babambuye Frw 400 000 umugore agize  ngo arakoma baramurasa arapfa.

Ba nyiri urugo ni Bavugamenshi Fidel na Olive Mukandayisenga batuye mu mudugudu wa Mpongora, Akagari ka Gatsiro, Umurenge wa Gihundwe muri Rusizi.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ba nyiri urugo bari bamaze igihe gito bagurishije inka ariko naho bakuye ariya mafaranga bibwe.

Umuvugizi wa Polisi  CP Kabera yagize ati: “Iyo incident yabaye, iperereza ryatangiye ariko abantu nibatekane, ababikoze turi kubashakisha kugira ngo bafatwe bagezwe mu bugenzacyaha.”

Meya wa Rusizi Bwana Ephrem Kayumba  nawe yahumurije abaturage ko nta mujura warusha imbaraga Polisi n’ingabo, ko bagomba gutekena, ahubwo bagakorana n’ubuyobozi kugira ngo bahashye abagizi ba nabi.

Hamwe mu hantu haba ikigo cya gisirikare mu Karere ka Rusizi ni ahitwa Mont Cyangugu, hakaba ari mu mudugudu wa Akantwari, Akagari ka Cyungugu mu murenge wa Kamembe.

Kugeza ubu ntituramenya niba imyenda ya gisirikare ivugwa ari iya RDF cyangwa abandi basirikare.

- Advertisement -
Umurenge wa Kamembe ahari ikigo cya gisirikare kugeza i Gihundwe nta ntera ndende ihari
TAGGED:featuredGihundweKaberaKamembePolisiRusizi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rusizi: Abantu bivugwa ko ‘bambaye gisirikare’ bateye urugo bica umuntu
Next Article 👉Nyarugenge: Umuyobozi w’isoko Inkundamahoro aributsa abazunguzayi ko Hari imyaanya ibategereje.
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?