Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ikawa: Ikinyobwa Gifitiye Akamaro Umwijima, Ubwonko Kikarinda Na Rubagimpande
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubumenyi N'Ubuhanga

Ikawa: Ikinyobwa Gifitiye Akamaro Umwijima, Ubwonko Kikarinda Na Rubagimpande

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 March 2022 10:53 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ikawa ni ikinyobwa gifitiye umubiri w’umuntu akamaro karenze kuba ‘kazumbature y’ubwonko’. Ubushakashatsi bumaze imyaka 10 bukorwa n’abahanga mu butabire bw’ikinyobwa cy’ikawa bwerekana ko uretse kuba ikawa ikangura ubwonko, bugakora neza, ifasha n’umwijima kutarwara diyabete yo mu bwoko bwa kabiri( Type 2).

Abahanga bavuga ko kunywa ikawa igereranyije ariko ikanyobwa kenshi bifasha zimwe mu nyama z’umuntu gukora neza.

Izo nyama zirimo n’umutima.

Ubusanzwe mu ikawa habamo ibinyabutabire birimo magnesium( ifasha mu gukomera kw’amagufa n’imikorere y’imikaya), potassium( igira uruhare mu kurinda umuvuduko w’amaraso), na vitamine B3 ifasha mu kugogora ibiribwa, umubiri ukabikuramo ibyo ukeneye ngo ukore neza.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ibimaze iminsi byemerwa n’abantu ko kunywa ikawa nyinshi bitera abantu kugira umuvuduko munini w’amaraso kandi bikababuza gusinzira, muri iki gihe abahanga bavuga ko bidaterwa n’ikawa ubwayo, ahubwo haba hari izindi mpamvu.

Zirimo iz’uko uwanyoye iyo kawa ashobora kuba asanganywe ibindi bibazo mu mubiri we, cyangwa iyo kawa yanyoye ikaba isanganywe ibibazo.

Ni ibibazo bishobora guterrwa n’uko yateguwe nabi itaratekwa cyangwa se byaratewe n’uko yatetswe nabi.

Umwe mu bahanga mu mitegurire y’ibiribwa n’imirire( Dietitian)witwa Dr Helen Bond yabwiye Daily mail ko imyumvire y’uko ikawa iteza ibibazo yamamaye bitewe n’ikawa yakundaga kunyobwa muri Turikiya no mu bihugu byo mu Majyaruguru y’isi bigize ikitwa Scandinavia.

Ibyo  Denmark, Norway na Sweden.

- Advertisement -

Iby’uko ikawa iteza umutima ibibazo, hari ikinyamakuru cyamamaye kubera kwandika ku nkuru z’ubuzima kitwa JAMA Internal Medicine kivuga ko ahubwo ikawa ifasha imitsi y’umutima kuzibuka.

Ngo bigirira umutima akamaro ku kigero cya 3%.

Ikigo cy’Abanya Burayi kita ku buziranenge bw’ibiribwa, The European Food Safety Agency kivuga ko gufata ikawa igera kuri 400mg ku munsi ari ikintu kiza ku bantu bakuru.

Icyakora imibiri y’abantu ntiyakira ikawa kimwe.

Hari abanywa ibikombe bibiri bagahinda umushyitsi mu gihe hari abandi banywa n’udukombe dutandatu ntibagire ikibazo.

Abagore batwite basabwa kutarenza garama 200mg ku munsi.

Kunywa ikawa nyinshi ku bagore batwite bigira ingaruka ku rusoro kubera ko ibuza amaraso y’umugore utwite kugera neza ku mwana bityo akagira ibyago byo kuzavukana ibilo bicye.

Ese ubundi ikawa ikora ite mu bwonko?

Ikawa ifite 100mg za caffeine iba ifite ubushobozi bwo gukumira imikorere y’umusemburo witwa Adenosine ubwira umuntu ko ananiwe.

Ni umusemburo utuma umuntu yumva aguye agacuho, akanegekara.

Dr Helen Bond avuga ko iyo umuntu anyoye ikawa iri kuri kiriya gipimo, bituma akomezanya imbaraga, agakora kurusha uko byari bimeze.

Niyo mpamvu abantu  bagirwa inama yo kunywa ikawa mu gitondo bagitangira akazi.

Mu mwaka wa 2012 hari inyandiko yasohotse mu kinyamakuru Psychopharmacology yavuze ko kunywa ikawa ikomeye mu gitondo cya kare bifasha abantu batwara moto ziremereye kutananirwa bagakomereza ku muvuduko batangiranye kandi bakagenda igihe kirekire.

Ikindi abahanga bavuga ni uko ikawa hari akamaro igira mu mikorere y’Urwungano ngogozi.

Ako kamaro karimo no gufasha amara gukora neza, akabasha gukamura no gusohora imyanda iva mu byacagaguwe n’igifu.

Urura runini nirwo rwungukira mu kunywa ikawa ihagije.

Kubera ko urura rinini rufite imihiro ifite amasubyo, buri muhiro usunikira uwo bituranye ibyo wagogoye kugira ngo bibone uko bikomeza gusunikana kugeza aho bisohokera.

Twibutse abasomyi ko urura runini ari rwo rusohora umwanda ukomeye abantu bituma n’aho urura rwa mata( ni urura ruto) rwo rugafasha mu gukora amaraso rufatanyije n’impindura n’urwagashya.

Ingingo y’ingenzi mu byo abahanga babonye mu bushakashatsi bwabo ku mikorere y’ikawa ni uko uko unywa udukombe twayo twinshi ari nako umubiri wawe ubyungukiramo.

Basanze umuntu unyweye udukombe tubiri tw’ikawa ku munsi cyane cyane mu gihe cy’imyitozo ngororamubiiri, bimufasha kuyikora igihe kirekire kandi imitsi y’umutima we ikazibuka.

Imibare y’abahanga yerekana  ko umukinnyi w’umupira w’amaguru wanyoye ikawa ifite hagati ya 3mg na 6mg ku kilo cye kimwe, bimufasha gukina igihe kirekire.

Ni igipimo kingana na 195mg ku muntu ufite byibura ibilo 65

Kunywa ibikombe bitatu by’ikawa byo bifasha udutsi tw’ubwonko gukora neza ntitube twacika mu buryo bworoshye.

Ibyago byo guhura na kiriya kibazo bigabanuka ku kigero cya 21% ugereranyije n’ibyago abatanywa ikawa baba bafite kuri iyi ngingo.

Hari n’abavuga ko caffeine ifasha abanywa ikawa bageze mu zabukuru kutarwara indwara ifata imyakura( neurons) bita Parkinson disease.

Iyi ndwara ituma uyirwaye adahagarara igihe kirekire, akagira isereri kandi imitsi n’imikaya bikaribwa.

Ushatse mu Kinyarwanda wayita ‘RUBAGIMPANDE’.

Mu mwaka wa 2014, abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Shandong n’abo muri Kaminuza ya Qingdao( zombi ni izo mu Bushinwa) basanze abantu bakuru banywa ikawa bagira amahirwe aruta ayabatayinywa angana na 28% yo kutarwara izo za rubagimpande.

Uko bimeze kose ariko ni ngombwa kuzirikana ko abantu batanganya ubushobozi bwo kwihanganira ikawa.

Hari unywa nyinshi ikamubuza gutora agatotsi.

Dr Bond twavuzeho haruguru, avuga ko abantu basanganywe ibibazo byo kudasinzira neza, bagomba kwirinda kunywa ikawa nyuma ya saa cyenda z’amanywa kuko bisaba byibura amasaha atanu ngo umubiri ube warangije kubyaza umusaruro ikawa yose wanyoye.

Hari n’abo ikawa itera impiswi iyo basanganywe ikibazo mu mara.

Ni ikibazo bita Irritable Bowel Syndrome (IBS).

Nk’uko twabibonye haruguru, mu ikawa habamo ibinyabutabire bikomeza amagufa nka potassium na magnesium.

Ibi bituma abantu bayikunda bagira amagufa akomeye.

Ibi binyabutabire biba no mu mineke.

Muri macye, kunywa ikawa ni byiza.

Ni byiza mu gufasha uwayinyweye gukomeza gukora, ikaba na nziza mu kugabanya ibyago byo kurwara cyangwa kurembywa n’indwara twagarutseho haruguru.

Kugeza ubu ku isi yose, ikawa iracyafatwa nk’ikinyobwa cy’abifite, ariko Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, ikomeje gukangurira abahinga ikawa kujya bagira iyo banywa, yose ntibe iy’abanyamahanga, abasilimu n’intiti zo mu Rwanda.

TAGGED:featuredIkawaUbuzimaUbwonko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu Mwaka Wa 2020, 60% By’Abanyarwanda Bari Bafite Igituntu Ntibivuje- RBC
Next Article Ikigo Cy’Imari N’Imigabane Cy’u Rwanda Cyatangiye Ubufatanye N’icya Luxembourg
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?